AHABANZA

Bidasubirwaho, Dj ADAMS yaretse itangazamakuru mu gihe hakirimo amafuti akorwa n'inzego zose zirishinzwe barangiza bakigira ko aribo barimo kurikorera ibyariteza imbere

By BEST AWILO 2017-03-23 13:06:38 @rwandatoday 20

Umunyamakuru Adam Abubakar Mukara uzwi kumazina nka Dj Adams wamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri City Radio 88.3 Fm akaza kuhava yerekeza kuri Radio One naho akahava yongera gusubira kuri City Radio agakomeza nanone yerekeza kuri Hot Fm ubu yatangaje ko atazongera kumvikana kuri Radio nkumunyamakuru bitewe nibibazo biri mwitangazamakuru ryo mu Rwanda.


Dj Adams utajya upfana ijambo muri we numunsi numwe




Gusa we yatangaje ko agiye gusezera ku itangazamakuru ku mpamvu ziturutse ku mafuti aberamo agakorwa n'inzego zose zirishinzwe barangiza bakigira ko aribo barimo kurikorera ibyariteza imbere.



Kurikirana ikiganiro Rwandatoday.rw yagiranye na Dj Adams : 


            
Rwandatoday.rw  : Kugira ngo ufate icyo cyemezo kigayitse waba wamanje kubitekerezaho cyangwa uzabyicuza nyuma ?

                
Dj Adams : Haha, ku myaka mfite, nkeka ntarahubukaho na rimwe. Nimbikora ubu bizaba bibaye ubwa mbere gusa kigayitse kubatazi impamvu zanjye. Ntanizo bazamenya vuba aha. Naho Kwicuza byo byarutwa nuko nakwicuza ibyo nakoragamo usibye ko nabyo bitakunda kubera ko nabikoraga mbizi nanabikunda. Nanahungukiye byinshi cyane bitaba ahandi nka Adams.

Rwandatoday.rw : Wakoze akazi kugira ngo ubone amafaranga ukareka abo bivanga mubyo bataramenya neza ?


Dj Adams : Ntayo wabona amafuti agihari. Nababikora ntacyo bipfa kubamarira keretse bakoze ibitari ibyumwuga nko gukora inkuru kuko irimo giti.

                       
Rwandatoday.rw : Ese ufashe icyo cyemezo cyawe aruko aho wakoraga kuri Hot Fm bakwirukanye cg ni wewe wasezeye kugiti cyawe? 

                       
Dj Adams : Mu buzima ntaho ndasaba akazi, ntanaho baranyirukana ntanaho mbiteganya.

                     
Rwandatoday.rw : Hagataho mu gihe uzaba wamaze gusezera burundu gukora  kuma radio urateganya kwerekeza hehe?


Dj Adams : Sinsezeye burundu ariko sinzasubiraho mu gihe hakiri akavuyo nkakariho ubu. Aho kwerekeza ho ndacyabyigaho kuko singarukira mu kuvuga gusa. Nshoboye n'ibindi byinshi cyane muri music gusa ntanagiye hanze yawo.



Dj Adams hano yakoraga kuri Radio One

NTUCIKWE == Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba waranduye agakoko ka Sida
Umukunzi.rw

                     
Rwandatoday.rw : Waba uzaguma mu Rwanda cg uzarusohokamo ?

                     
Dj Adams : Aho imibereho izanyerekeza nzajya aho dore ko East Africa ubwayo buri gihugu kirimo nakora mu ndimi nibura ebyiri zivugwa cyane muri icyo gihugu. Hari naho navuga izirenze izo.  Gusa mu Rwanda niho murugo.


                        
Rwandatoday.rw : Hanyuma kubakunzi bawe bari basanzwe bakumva kuri Hot Fm mubiganiro bitandukanye baba bamenye ko utazongera kuvugira kuri iyo radio ngo bakomeze bakurikire ibiganiro wahakoraga?

                       
Dj Adams : Ibyo sinabitindaho kuko ubusanzwe ibiganiro nkora biba birimo CODE kuburyo ntawapfa kugikora. Bazabyumva ko ntagihari bitanarenze isaha imwe ntahari. Nahandi nakoze nanubu nta urakora ibyo nakoraga. Nkeka nta n'uteganya gukora ibiganiro nka THE LUNCH HOUR JAMS, SUNDAY OLDIES na REDHOT FURAHI DAY NIGHT.


Rwandatoday.rw : Uramutse wumvise hari umunyamakuru watangiye kujya abikora ibi biganiro bisa nkibyo wakora niki wazakora muri wowe?

Dj Adams : Nazamwigiraho nsanze andusha cyangwa nkamubwira uko nabikoraga kugira ngo ababikundaga bakomeze bumve umwimerere wabyo. Gusa haracyari igihe kitazwi ko uwo muntu yaza dore ko abahari ubu no kuba abatumirwa gusa babitinyaga.



Rwandatoday.rw : Mu kiganiro tugiranye kitari gito niki warenzaho wumva kiri kumutima wawe kugira ngo kibe cyajya hanze?


                      
Dj Adams : Ndashimira Imana na buri wese twahuriye cyangwa twahujwe cyangwa twamenyanye kubera uyu mwuga nanabifuriza kugira ibihe byiza aho igitekerezo cyumuntu gifatwa nko kuzuzanya kurusha uko cyafatwa nko guhangana cyane cyane ko abahanganye bose nkeka ko basanze barakoraga ubusa. Ukuri + ubunyamwuga birange buri wese mubyo akora yongeraho aya magambo agira ati : ''Naho ubundi, uwo ntafashije nuwambonagamo ubushobozi bucye kurusha ubwe muri byose''



Rwandatoday.rw : Murakoze


Dj Adams : Namwe murakoze



Yatangaje ko kuba asezeye aribwo bagiye kubona ko ibyo yavugaga ko ari ukuri





Kwamamaza






Kanda kuri like ubundi ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook


Facebook Comments

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

Sponsored Content

KWAMAMAZA




KWAMAMAZA



Kwamamaza

Sister Jammy

Kwamamaza

KWAMAMAZA

AFTER PARTY

UMUHANZI W'ICYUMWERU



UMUHANZI W'ICYUMWERU

IFOTO Y'ICYUMWERU



Kul


EVENTS



Amatangazo

Amafaranga

Ubyumve

D

EPP Domain Registration System uganda - rwanda -