AHABANZA

Sobanukirwa amavu n’amavuko y’umukino uhanganisha Everton na Liverpool ” Merseyside Derby ”

By BEST AWILO 2017-02-01 12:56:46 @rwandatoday

Bamwe uzabumva baririmba bifashe kumutima bagira bati:”You Will Never Walk Alone”, bisobanura ngo ntuzigera ugenda wenyine. Abandi bazakubwira ko bazirana n’icyitwa ibara ry’umutuku haba kukibuga cyabo mubirango ndetse n’ibindi bikoresho by’ikipe, dore ko bakunda ubururu n’umweru nka ya kipe ifite abafana benshi murwanda. Burya ngo habwirwa benshi hakumva beneyo, uyu ntawundi usibye umukino usanzwe uhuza Liverpol na Everton izwi kw’izina rya Merseyside Derby.

Abatoza, Koeman wa Everton ndetse na Klopp wa Liverpool
Abatoza, Ronald Koeman wa Everton ndetse na Jurgen Klopp wa Liverpool

Impamvu uyu mukino wiswe Merseyside Derby

Ubusanzwe izi kipe zombi zibarizwa mumujyi wa Liverpool, murusisiro rwitwa Merseyside, aha niho havuye inyito y’uyu mukino uba utoroshye hagati ya Everton ndetse na Liverpool, ikipe zituranye kurusha uko umuntu yabitekereza kuko hagati yazo harimo ikilometero kimwe gusa.





Dore uko uguhangana hagati ya Everton na Liverpool kwaje

Nkuko twabivuze haruguru kuba ari ikipe zituranye kuburyo bugaragara, iyi iri mwe mumpamvu z’ingenzi zihora zihanganishije aya makipe akomeye mugihugu cy’Ubwongerea nubwo Everton itapfundura udushumi tw’inkweto kw’ikipe ya Liverpool kubigwi haba mubwongereza n’iburayi.

Everton yashinzwe mumwaka  w’ 1878 ndetse itangira inakinira kukibuga Anfield, ikibuga Liverpool ikiniraho kuri ubu. Ikibuga cyari icy’uwitwa John Houlding, ibibazo bya politiki byatumye haza kutumvikana hagati y’abayobozi b’ikipe ya Everton, ibi byatumye bamwe bigumura batandukana nabagenzi babo, mumwaka w’ 1982 bashinga ikipe bayita Liverpool abayozi b’ikipe ya Everton bahitamo kugura ahitwa Goodisoon Park arinaho ikipe ya Everton igikinira kuri ubu.

Muntangiro wari umukino w’ubushuti kurenza guhangana

Kuba aya makipe yose aherereye mumajyaruguru y’umujyi wa Liverpool ndetse anegerenye cyane kuko agace , gatandukanya aya makipe yombi ari agace kitwa Stanley Park. Uku guturana kudasanzwe hagati y’aya makipe yombi kwatumaga rimwe narimwe  nk’umuryango umwe wisanga wacitsemo kabiri. Urugero ugasanga papa na mama bose bafana Everton nyamara abana bafana Liverpool, ubwo namwe murabyumva baramutse bagiye kukibuga uko bafana umukino wahuje aya makipe yombi.

Merseyside Derby mumpera z’ikinyejana cya 20

Nubwo bigaragara nkaho aya makipe yombi yasubiye inyuma muri iyi myaka, ntwakeka ko hagati y’umwaka w’ 1960 kugeza mumwaka w’ 1970, Everton na Liverpool arizo zihariraga ibikombe byakinirwaga mubwongereza, ibi byatumaga umukino wahuzaga aya makipe ukomera cyane kuko wabaga uhuza amakipe afite abakinnyi bakomeye muri icyo gihe.


NTUCIKWE == Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba waranduye agakoko ka Sida
Umukunzi.rw


Imyaka yakurikiyeho Liverpool yarenze urwego itangira no kwiga gutwara ibikombe bikomeye iburayi, mukeba wayo Everton yo yasubiye inyuma kuburyo bugaragara kuburyo indetse yari isigaye ibarirwa mu makipe aciriritse.

Uyu mukino ubitse byinshi

Ikipe ya Everton nubwo yamanutse mucyiciro cya kabiri inshuro ibyeli gusa, yigeze kumara imyaka 100 ikina icyiciro cyambere cya shampiyona y’Ubwongereza ibintu bitarakorwa n’ indi kipe yose.


Umujyi wa Liverpool niwo mujyi  uhiga iyindi yose muri ruhago y’ubwongereza dore ko ubitse ibikombe 27 bya shampiyona.
Mumikino 226 imaze guhuza aya makipe yombi Liverpool imaze gutsindamo imikino 90 zinanganya 71, mugihe Everton yo imaze gutsinda imikino 66 gusa.


Merseyside derby niwo mukino ugaragaramo amakarita y’imituku menshi atukura dore ko kugeza ubu umaze kugaragaramo amakarita 21 kumapnde zombi, igitangaje kurushaho nuko nibura umwe mubakapiteni b’aya makipe yombi yabonye ikarita y’umutuku, aha ni Phil Neville wabaye kapiteni wa Everton ndetse na Steaven Gerrad wabaye kapiteni w’igihe kirekire mw’ikipe ya Liverpool.


Ian Rush wakiniye Liverpool ndetse akanayigirimo ibihe byiza niwe umaze gutsind ibitego byinshi muri uyu mukino, ibitego 25.


Gutsindwa bikabije byabaye n’igihe Liverpool yatsindaga Everton ibitego 7-4 umukino wanabereye Anfield muri shampiyona yomuw’ 1932 n’1933.
Nyuma yaho ikipe ya Everton iboneye umutoza w’umuholandi Ronald Koeman yahinduye byinshi, Kuruhande rwa Liverpool bizeye cyane umudage Jurgen Klopp. Uyu munsi Mbere yuko zihura mumukino wa 17 wa shampiyona y’ubwongereza, Liverpool iri kumwanya wa gatatu by’agateganyo n’amanota 34 mugihe Everton ibarizwa kuwanya wa cyenda n’amanota 23.

 Mu mukino uheruka hari taliki 20 Mata uyu mwaka Everton yatsinzwe ibitego 4-0.





Kwamamaza






Kanda kuri like ubundi ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook


Facebook Comments

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

Sponsored Content

KWAMAMAZA




KWAMAMAZA



Kwamamaza

Sister Jammy

Kwamamaza

KWAMAMAZA

AFTER PARTY

UMUHANZI W'ICYUMWERU



UMUHANZI W'ICYUMWERU

IFOTO Y'ICYUMWERU



Kul


EVENTS



Amatangazo

Amafaranga

Ubyumve

D

EPP Domain Registration System uganda - rwanda -