AHABANZA

Ese wamenye ko Facebook Yatangije Uburyo Bwemerera Itsinda Ry’abantu Batandatu Kuganira Barebana ? Bikorwa gute ? Inkuru irambuye

By BEST AWILO 2017-02-14 00:41:39 @rwandatoday

Nyuma yo kubisabwa n’abakoresha porogaramu yayo yo kohererezanya ubutumwa bugufi (Messenger), urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwashyizeho uburyo bwemerera itsinda ry’abantu bagera kuri batandatu guhamagarana bakaganira barebana (Group Video Calls).



Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Facebook Messenger, Stephane Taine yavuze ko ubu buryo bwo guhamagarana bwari bwarasabwe n’abantu benshi cyane, bakaba babitangije mu rwego rwo kubereka ko babazirikana.

Yakomeje avuga ko buzakoreshwa n’abasanzwe bakoresha porogaramu za Android na iOS ku Isi hose.

Dailymail itangaza ko uretse kuba abantu batandatu bashobora kuvugana barebana, ubu buryo bushya bunemerera abagera kuri 50 kuba bavugana ariko batarebana (Voice Calling).

NTUCIKWE == Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba waranduye agakoko ka Sida
Umukunzi.rw


Amakuru ku bijyanye n’imikorere y’ubu buryo bushya ari ku rubuga rwa Facebook avuga ko umuntu wese ashobora gutangira ikiganiro mu buryo bw’amashusho cyangwa amajwi, ubundi agahitamo abo yifuza kuganira nabo bari mu itsinda rimwe.

Kugira ngo ukoreshe Video na Voice calling ariko bisaba ko porogaramu ya Messenger uri gukoresha iba irimo amakuru mashya (Updates), kugira ngo ubashe kubona akamenyetso kakwemerera guhamagara.

Ubuyobozi bwa Facebook buvuga ko buteganya no gushyira hanze imikino ishobora gukinwa hagati y’abantu bahurira kuri uru rubuga nkoranyambaga.





Kwamamaza






Kanda kuri like ubundi ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook


Facebook Comments

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

Sponsored Content

KWAMAMAZA




KWAMAMAZA



Kwamamaza

Sister Jammy

Kwamamaza

KWAMAMAZA

AFTER PARTY

UMUHANZI W'ICYUMWERU



UMUHANZI W'ICYUMWERU

IFOTO Y'ICYUMWERU



Kul


EVENTS



Amatangazo

Amafaranga

Ubyumve

D

EPP Domain Registration System uganda - rwanda -