AHABANZA

Dore urutonde rw’abapasiteri bavuye muri ADEPR bikabahira gusa bakiyibagiza guhindukira ngo bashime Imana - Igice cya mbere

By ADMIN 2017-03-25 22:30:57 @rwandatoday 16

Uyu munsi, iyo urebye neza hirya no hino mu matorero akenshi dukunze kwita ay’umwuka cyangwa se ay’abavutse ubwa kabiri, dusanga umubare munini wayo uyobowe n’abapasiteri bavuye mu Itorero rya ADEPR abenshi bikita “Umubyeyi” wabibarutse. Nyamara, bose siko byabahiriye kuko hari ababihubukiye, mbese muri make basohotse badafite umurongo uhamye bari kuzakoreraho.

Aba bandi tugiye kubabwira, byarabahiriye kuko amatorero yabo ageze hejuru kure mu bushorishori. Uyu munsi, tugiye kubagezaho igice cya mbere cy’abapasiteri bavuye muri ADEPR bikabahira, ariko bakibagirwa kugaruka gushimira wa Mubyeyi wabo. Impamvu tuvuga ko bibagiwe, ni uko bo ubwabo akenshi iyo ubabajije uburyo bafata ADEPR , igisubizo kiba kimwe bati “Hari uburere n’indangagaciro twavanye muri ADEPR nubwo Imana yatwaguye ikaduha iyerekwa ryo gutangiza amatorero yacu bwite kugira ngo dusohoze umugambi wayo kuri twe”

Hari inkuru yo muri Bibiliya ivuga ku babembe icumi Yesu yakijije ibibembe byabo, maze baragenda baribagirwa, ariko nyuma hagaruka gushima umwe gusa. Nyamara, kuri aba bapasiteri, nta n’umwe wari wagaruka gushimira wa mubyeyi ku burere ndetse n’indangagaciro yamuvanyeho, zanatumye bamwe mu bayoboke bari muri ADEPR bamukurikira kuko atigeze azitezukaho.



Dore urutonde rw’abapasiteri twakusanyije uyu munsi:

Ap.Dr Apotre Paul Gitwaza







Yari umukristo wo mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge ahagana mu 1996. Yavuyemo ajya gushinga Itorero Zion Temple Celebration Center, uyu munsi akaba afite amatorero hirya no hino ku isi, ariko kuva icyo gihe ntiyigeze agaruka gushimira Umubyeyi.




Uru ni urusengero rwa Zion Temple





2. Bishop Rugamba Albert





Yari umukristo wo mu Itorero rya ADEPR, ariko mu 2005 arivamo ajya gushinga irye ryitwa Bethesda Holy Church. Uyu munsi afite amatorero hirya no hino mu gihugu. Afite kandi urusengero rukomeye n’umubare munini w’abakristo biganjemo abavuye muri ADEPR. Nawe ntaragaruka gushimira Umubyeyi.



Uru ni urusengero rw’agatangaza Bish.Rugamba yubatse

rukaba rwaranegukanye igihembo cya Sifa Rewards kuko

rwujuje ibipimo by’igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali.


3. Past Majyambere





Pasiteri Majyambere azwi mu mateka ya ADEPR mu mwaka wa 2000, aho yagumuye igice kinini cy’abayoboke ba ADEPR biturutse ku mpamvu z’udukombe twari twemejwe ko ari two tuzajya twifashishwa mu gusangiriraho igaburo ryera. Kuva ubwo, yashinze Itorero rye yise Umuriro wa Pentekote riherereye i Kibagabaga benshi bitaga mu Gashyamba. Nawe ntiyagarutse gushimira Itorero ryamukujije.



Uru ni urusengero rukomeye uyu Past.Majyambere yujuje

NTUCIKWE == Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba waranduye agakoko ka Sida
Umukunzi.rw


4. Bishop Rugagi Innocent





Uyu, yahoze mu Itorero rya ADEPR ariko nawe aza kurivamo ajya gushinga iryitwa Redeemed Gospel Church riherereye mu mujyi wa Kigali munsi yo kwa Rubangura. Uyu, amaze kugira imbaraga zikomeye kuko abanyakigali barimo kumuyoboka ku bwinshi kubera ibitangaza akora umusubirizo. Yibagiwe kujya gushimira Umubyeyi.


5. Past.Nsabimana Jean Bosco






Yahoze ari umukristo wa ADEPR Bibare nawe aza gushinga irye yise Patmos of Faith Church. Uyu, amaze gukomera kuko afite umubare munini w’abakristo bahoze muri ADEPR, akaba kandi azwiho gukora ibiterane bikomeye bikorerwamo ibitangaza bikurura benshi. Nawe ntiyagarutse gushimira Umubyeyi.

Aha, twasoza ubu busesenguzi twibaza niba aba bapasiteri bazagaruka gushimira Itorero rya ADEPR ku burere n’indangagaciro barivanyemo, cyangwa se niba bazakomeza kurenzaho bakirengagiza ko nubwo barimo gusarura uyu munsi, ariko ko hari inkomoko yabyo bibagiwe.





Kwamamaza






Kanda kuri like ubundi ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook


Facebook Comments

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

Sponsored Content

KWAMAMAZA




KWAMAMAZA



Kwamamaza

Sister Jammy

Kwamamaza

KWAMAMAZA

AFTER PARTY

UMUHANZI W'ICYUMWERU



UMUHANZI W'ICYUMWERU

IFOTO Y'ICYUMWERU



Kul


EVENTS



Amatangazo

Amafaranga

Ubyumve

D

EPP Domain Registration System uganda - rwanda -