AHABANZA

Dore ibintu umuntu wese ukoresha murandasi (Internet ) ya terefoni akwiye kumenya akanabisobanukirwa neza

By BEST AWILO 2017-04-27 17:52:48 @rwandatoday 37
 
Nawe uri mu bantu bakoresha Internet, niba rero ujya witegereza neza utu tunyuguti ndahamya ko hari aho waba waratubonye!

Ndavuga utu>>> [ G , E , 3G , H , H+ , 4G ]

Niba twose utaratubonye harimo duke uzi!

Rero uyu munsi tukaba tugiye kuganira byinshi byerekeye izi nyuguti akenshi umuntu akunze kubona hamwe hejuru kuri telephone hitwa “NOTIFICATION BAR”,cyangwa se “STATUS BAR” hahandi urebera umuriro usigaranye, aho isaha igeze,n’ibindi…



Niba nawe wajyaga wibaza uti ese ibi ni ibiki?, biterwa n’iki guhinduka??, cyane ko aka kanya ushobora kubona 3G, mukanya ugasanga handitse H, ibyo ibibazo byose nibyo tugiye kurebera hamwe ibisubizo byabyo!







Mbere na mbere kugirango ibi bimenyetso bihinduke, bishobora guterwa na network operator wahisemo muri settings zawe!, ariko na none ahanini bigenda bihinduka bitewe n’ahantu uherereye cyangwa ugeze ingufu za interineti zihari!

Buriya rero iyo ubonye kimwe muri ibi bimenyetso gisimbuye ikindi jya umenya ko ibintu byahindutse, umenye icyo gukora!, kuko biba bikwereka ko ingufu cg umuvuduko wa interneti yawe wagabanutse cyangwa wiyongereye!, urumva ko ibi bimenyetso bifite igisobanuro gikomeye mu ikoresha rya internet!


NTUCIKWE == Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba waranduye agakoko ka Sida
Umukunzi.rw


Mu gihe ubonye ikimenyetso kimeze gutya “G” aka kamenyetso gahagarariye GPRS nukabona menya ko uri gukoresha internet iri ku muvuduko wo hasi cyane bishoboka




Mu gihe rero ubona aka kamenyetso ka “E” aka nako kagaragaza ko internet uri gukoresha iri ku muvuduko wo hasi bidakabije gusa uruta uw’akambere;”G”
Naho mu gihe ubonye 3G ; iyo yo iri ku muvuduko uhagije!! Mu yandi magambo yitwa UMTS



Naho mu gihe ubonye akamenyetso ka H menya ko uri gukoresha internet ifite umuvuduko uruta uwa 3G gusa na none nubona akamentso kameze gutya “H+” bivuze ko inyarutse cyane kurusha n’iya H!
Nubona akamenyetso ka “4G” cg “LTE” cg se “L” menya ko uri gukoresha internet ya mbere ibangutse cyane ku isi!



Gusa mu by’ukuri ntago iri terambere rya 4G ryari ryagerwaho neza dore ko nubwo iyi LTE bayita 4G, iyi 4G ubundi ikwiye kurangwa n’umuvuduko wa 1GB/s mu gihe iyi “LTE” ifite umuvuduko wa 100Mbs/s.



MURI MAKE AKA GA TABLEAU KARASOBANURA NEZA BYOSE






Gusa hari n’akandi kamenyetso ka R ushobora kubona,  aka ko rero gakunze kugaragara nkiyo uri hanze y’igihugu ugakoresha ROAMING SERVICES , Nyine network providers bawe iminara yabo utari kuyifatisha hanyuma bigasaba ko ukoresha indi ibonetse!!



IMPINE ZIFASHISHIJWE



-GPRS; General Packet Radio Service

-LTE; Long Term Evolution

-Mbs/s; Megabytes per second

-EGPRS; Edge GPRS (Enhanced Data Rates For GSM Evolution:- EDGE)

-HSDPA; High Speed DownLink Packet Access

-UMTS; Universal Mobile Telecommunications System

-GSM; Global System for Mobile Communication, cg se (Group Special Mobile)





Kwamamaza






Kanda kuri like ubundi ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook


Facebook Comments

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

Sponsored Content

KWAMAMAZA




KWAMAMAZA



Kwamamaza

Sister Jammy

Kwamamaza

KWAMAMAZA

AFTER PARTY

UMUHANZI W'ICYUMWERU



UMUHANZI W'ICYUMWERU

IFOTO Y'ICYUMWERU



Kul


EVENTS



Amatangazo

Amafaranga

Ubyumve

D

EPP Domain Registration System uganda - rwanda -