AHABANZA

Ese Gospel yaba yarazamuwe n'iki mu Rwanda ? Nabande waba ukeka ko barimo ? Isomere iyi nkuru

By MORGAN REUBEN 2017-03-25 01:13:05 @rwandatoday 21

Mu gihe mu Rwanda imyidagaduro ikomeje gutera imbere usanga buri hamwe umuntu ashishikajwe no kugira ngo umuziki nyarwanda cg indi myidagaduro nyarwanda itera imbere.


Reka turebe bamwe  bantu b'ingenzi batumye gospel itera imbere
muri uru rutonde uko batondetse siko barutana ahubwo ni ubushakashatsi twakoze ndetse tugendeye uko abantu twabajije batubwira.



EDDY KAMOSO 










Iteka iyo uvuze Eddy kAMOSO buri wese ahita yumva Gospel yo mu Rwanda abenshi bamuzi mu kiganiro yakoraga kuri Radio 10 cyitwaga imbaraga mu guhimbaza kuko cyari ikiganiro cyakundwaga n'abatari bacye mu Rwanda


Abenshi bagikundiraga ubuhamya bwafashaga benshi bwatangwaga n'abatumirwa yabaga yatumiye ndetse na zimwe mu ndirimbo yacurangaga muri icyo kiganiro akenshi uyu Eddy Kamoso yateguraga ibitaramo bikomeye ndetse bikitabirwa n'abatari bacye mu gihugu
uretse ikiganiro ntitwakwibagirwa zimwe mu ndirimbo yaririmbye igakundwa cyane yitwa Afrika haguruka kuko guturuka Rubavu kugera Nyagatare n'uwonka yari ayizi ntawashidikanya avuga ko yagize uruhare rukomeye mu gutuma Gospel nyarwanada izamuka cyane

 ALEX DUSABE




Uyu muhanzi iyo umuvuze iteka abantu bahita bamwibuka kuva kera aririmba kugeza nubu ndetse nukuntu zimwe mu ndirimbo ze zagiye zifasha abantu bigatuma bamushyira mu bantu bakomeye batumye  umuziki wo mu ndirimbo zaririmbiwe Imana  uzamuka ndetse ukamenyekana.










Hari zimwe mu ndirimbo ze iteka wasanga zicurangwa ku maradio menshi ya hano mu Rwanda ndetse asabwa n'abanyarwanda benshi bitewe nuko zabashaga bigatuma barushaho gukunda Imana  ahontwavuga: nk'umuyoboro nzajya niringirara ibitambo n'izindi.... 
ibi byose n'ibindi nibyo bituma benshi badahakana ko aza mu bantu bazamuye Gospel mu Rwanda.



AIME UWIMANA


Mu ndirimbo nyinshi ndetse no gufasha abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana no  gutumirwa mu bitaramo byinshi abamubonye bakanezerwa n'igikundiro  afite mu bandi bahanzi bagenzi bituma  bose bishimira ubutumwa atanga ndetse bakumva bagarukiye Imana 
uyu muhanzi ndetse wubatse urugo ntitwamwibagirwa mu myaka ya za 2004 ubuwo yaririmbaga indirimbo yafashije benshi ndetse ikamamara hose no hanze y;igihugu yitwa ni NIMURIRMBIRE UWITEKA  






Nta wahakana ko uyu nawe ari mu bahanzi batumye Gospel izamuka mu Rwanda

        




PATRICK KANYAMIBWA







Mu marira n'agahinda ko kubura umwe mu bantu bitangiraga benshi ndetse ategura ibitaramo byinshi byatumye buri wese avuga ko gospel 
igiye gusubira inyuma kubera ibyo uyu munyamakuru yakoze ubwo yakora ibiganiro bitandukanye ku maradio ya hano mu Rwanda ariko ntibyaje gukomeza kuko nyuma yo kubaka ntibyashobotse ko abona byo yaruhiye kuko ubwo yari agiye gutegura yakoze accident atwawe kuri moto bikaza kumuviramo kwitaba Imana gusa ntitwabura kuzirikana ko nawe yagize uruhare rukomeye muri Gospel kugira ngo izamuke.

NTUCIKWE == Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba waranduye agakoko ka Sida
Umukunzi.rw


RICHARD NICK NGENDAHAYO 



Mu rugendo rutoroshye  rwo gukora cyane no kuvunika aririmba mu mvura no ku zuba ryinshi ntabwo byatumye tutabyina indirimbo ze nyinshi byaba radio stereo yaba studio ndetse no mu nsengero nyinshi twarazicuranze ndetse dufashwa nazo drama team n'amagroup abyina hose wasanga abyina ndetse aririmba indirimbo ze 
uyu muhanzi buherutse guhabwa inshingano z'ubupasteur aho asigaye aba muri leta zunze ubumwe bwa amerika 








Uyu mugabo nta wahakana ko ari mu bantu bakomeye bagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki mu ndirimbo zihimbaza Imana
nntabwo tuzibagirwa indirimbo ze nyinshi zakunzwe nka Icyubahiro,Niwe,s;umuhemu n'izindi nyinshi.




GABY KAMANZI


Mu ijwi ryiza rituma abantu benshi bamukunda ndetse no kwitabira ibitaramo bikunzwe bikomeye cyane bituma uyu muhanzikazi nta wahakana uruhare yagize mu gutuma umuziki uhimbaza Imana uzamuka cyane 







Abenshi bamukunze mu ndirimbo nyinshi ariko iyaje gukundwa cyane yatumye amenyekana cyaneni Amahoro ntitwakwibagirwa ko uyu muhanzi aherutse kwegukana igihembo cy'umuhanzi ufite video nziza y'umwaka muri groove awards yiwa YESU ARAKUNDA yakorewe muri America na producer Ceduru


Ntabwo twakwibagirwa Aline Gahongayire,Hubert Rene,Arnaud Ntamvutsa Israel Mbonye ndetse n'abandi benshi batandukanye bagiye bagira uruhare rutandukanye mu gutuma Gospel izamuka cyane





Kwamamaza






Kanda kuri like ubundi ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook


Facebook Comments

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

Sponsored Content

KWAMAMAZA




KWAMAMAZA



Kwamamaza

Sister Jammy

Kwamamaza

KWAMAMAZA

AFTER PARTY

UMUHANZI W'ICYUMWERU



UMUHANZI W'ICYUMWERU

IFOTO Y'ICYUMWERU



Kul


EVENTS



Amatangazo

Amafaranga

Ubyumve

D

EPP Domain Registration System uganda - rwanda -