AHABANZA

Mama wa P Fla yahakanye yivuye inyuma abatangaza ko umwana we yaba yarajyanwe iwawa

By BEST AWILO 2017-04-29 21:53:03 @rwandatoday 38
 
Hashize igihe hacicikana amakuru avugako, umuhanzi munjyana ya hip hop, Hakizimana Umurerwa Amani uzwi ku mazina ya P-Fla yaba yaroherejwe kugororerwa mu giko ngorora muco Iwawa, ariko aya makuru nyina umubyara yayahakanye ndetse yemeza ko umusore we akiri munzego zishinzwe umutekano mu mujyi wa Kigali ndetse ahamyako ifungwa ry’uyu musore yaryakiriye neza kuko amaboko amufite atamwifuriza ikibi.


Umuraperi P-Fla amze iminsi mu maboko y’inzego z’umutekano bivugwa ko azira gukoresha ibiyobyabwenge. Bivugwa ko P Fla amaze igihe kinini mu maboko ya Polisi azira gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo nyuma akaza kujyanywa kugororerwa Iwawa giherereye mu kiyaga cya Kivu.




Nzamukosha Hadidja umubyeyi wa P Fla, yabwiye Radio Isango Star ko umwana we atari Iwawa ahubwo ko akiri mu maboko yabashinzwe umutekano hano mu Rwanda.


 
Yagize ati ” P Fla ntabwo ari iwawa.” Yabajijwe uko yakiriye itabwa muri yombi ry’umwana we ushinjwa gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo.

Ati ” Nabyakiriye neza kuko amaboko amufite ntabwo ari amaboko amwifuriza ikibi.”



Umunyamakuru yasabye Mama wa P Fla kugira ubutumwa aha urubyiruko nyuma yo kumva ko umwana we abikoresha. ’urubyiruko rukwiye kwitonda rukamenya ko atari byiza nk’uko izina ribivuga, nyine ibiyobya ubwenge.”

 

Yabajijwe aho yifuza ko umwana we yaba ari. Aha yasabwaga guhitamo aho yakwishimira umwana we yagororerwa.Ati “Ari i wawa, ari muri gereza, muri Polisi; icyo nifuza n’uko umwana wanjye yakira.”

NTUCIKWE == Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba waranduye agakoko ka Sida
Umukunzi.rw


Mbere y’iminsi mikuru nibwo amakuru y’ifungwa rya P fla yatangiye gucicikana, icyo gihe byavugwa ko umuhanzi P Fla afunze azira gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo ndetse hanze hajya n’ amashusho yerekanaga uyu muhanzi ari kunywa iki kiyobyabwenge ntacyo yikanga.



P Fla akimara gutabwa muri yombi na polisi yafungiwe kuri gereza ya Nyamirambo mu gihe iperereza ku cyaha aregwa ryari rikomeje.



Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka “Gasopo Dogg”, “Ghetto”, “Akabindi k’umurozi” yakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge cyane no gufungwa bya hato na hato biturutse kuri ibi cyangwa ingaruka zabyo.

Hakizimana Murerwa Amani wamamaye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ku kazina ka P FLA, ni umuhanzi wazamukiye mu itsinda yahoze abarizwamo rya Tough Gangz.

Uyu mugabo ni mwene André Bumaya wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, naho nyina ni Nzamukosha Hadidja,; umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Rwanda.





Kwamamaza






Kanda kuri like ubundi ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook


Facebook Comments

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

Sponsored Content

KWAMAMAZA




KWAMAMAZA



Kwamamaza

Sister Jammy

Kwamamaza

KWAMAMAZA

AFTER PARTY

UMUHANZI W'ICYUMWERU



UMUHANZI W'ICYUMWERU

IFOTO Y'ICYUMWERU



Kul


EVENTS



Amatangazo

Amafaranga

Ubyumve

D

EPP Domain Registration System uganda - rwanda -