AHABANZA

Nyuma y’aho akarere ka Musanze kabereye aka nyuma mu mihigo ya 2016, hafashwe ingamba zikarishye zo kurandura urumamfu mu ngano.

By ADMIN 2017-03-14 00:45:19 @rwandatoday 6

Abagera kuri 20 bahise bagaragaza ko batagishoboye kujyana n’abandi bamesa kamwe baregura. Abakozi b’akarere byavuzwe na Minisitiri w’intebe ko biyobora, nabo hamaze kuvanwamo batanu, abandi icumi bamaze kwihanangirizwa ngo badakomeza gutobera ikipe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze, Bagirishya Peter Claver, avuga ko ikipe y’abakozi b’akarere itakiri ya yindi yagawe na Minisitiri w’Intebe. Avuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri bamaze kwegura, n’abandi b’utugari 18. Ati “Ntibirukanwe, kuko amabaruwa asezera nibo bayiyandikiye, begura ku mpamvu zabo. Twirukanye abakozi batanu, tumaze kwihanangiriza icumi. Nta koroshya kugihari nka mbere”. Bagirishya akomeza avuga ko abeguye bahisemo kwisezerera bamaze kubona ko ingamba zafashwe zo gukaza umurego.


 
Ku birebena n’isuzuma ry’Imihigo ya 2016 yashyize akarere ka Musanze ku mwanya wa nyuma, Umunyamabanga nshingwabikorwa wako ntiyemera ko ari aka nyuma, ariko yemera ibyarivuyemo. Ati “Ari twe dukora isuzuma ntitwakwishyira kuri uriya mwanya(ugayitse), ariko twemera ibivamo”. Yongeraho ko bakajije ingamba, ati “ ubu n’uwo duhuriye ku isoko mu masaha y’akazi agira ubwoba, kandi iyo ngarutse hari igishyirwa muri dosiye ye”.



Inyungu n’igihombo birihe? Amategeko ateganya iki?



Inzobere mu by’amategeko agenga umurimo, ivuga ko gusezera ku bushake n’impamvu bwite, biha umukozi kuba yakomeza kubona akazi muri Leta n’ahandi. Iyo yihaye gutsimbarara  byamuviramo gufungwa cyangwa kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta nk’uko bijya bikorwa n’inama y’abaminisitiri ku bakozi bamwe.

Ingingo ya 78 ya Sitati rusange igenga abakozi ba Leta, ivuga ko “ikosa ry’umukozi wa Leta rishobora gukurikiranwa mu kazi no mu nkiko”. Abemera kwisezerera rero, baba bacitse iyi ngingo, kuko ntibaba bagikurikiranweho amakosa, n’uburyozwe bw’icyaha.

Leta nayo ibigiramo inyungu, kuko iyo umukozi yirukanwe yemererwa kujurira, nk’uko biteganywa mu ngingo ya 83 y’iyi sitati. Iyo ajuriye bagasanga yararenganijwe, ahabwa ibyo amategeko ateganya, kandi umukoresha atarabyiteguye.

Iyi mikorere kandi igaragaza ibihombo ku mpande  zombi, kuko uwasabwe kwegura arengana akabyemera, ntaba akibasha kugana inkiko ngo arenganurwe, aba yanditse yegura ku mpamvu ze, nk’aho yemera amakosa cyangwa agaragaza ko akazi atakigashoboye.

Abaturage na Leta muri rusange barahomba kuko abegura bataryozwa ibyo bakoze, birimo kunyereza, kwigwizaho imitungo no kurya ruswa. Bityo umuco wo gukorera mu mucyo ukahadindirira. Abashya basimbura abeguye kandi  ntibakura  amasomo ku bababanjirije kuko biba byagizwe  ubwiru, bityo nabo bakaba bayagwamo. Keretse byaba bikorwa mu muhezo.

Ubuhamya bwa bamwe mu bigeze kweguzwa, ni uko inzego zibagira inama yo kwegura ku bwabo ziba zifite ubushobozi bwo kugaragaza amakosa yabo, kandi ayo makosa akaba yavamo icyaha gihanirwa. Ibi bikaba byabaviramo gufungwa cyangwa, kugira ibyo bishyuzwa, cyangwa  bagasibirwa mayira, ntihazagire aho babasha kubona akandi kazi. Undi ati “tuba tumaze igihe dukorana neza, nta mpamvu yo guhangana”. Gusa uwaba intwari yareka kwandika asezera, bakamwirukana akagana inzira y’amategeko, agasubizwa uburenganzira bwe. Aha yasubizwa mu kazi, agahabwa impozamarira n’umukoresha.

NTUCIKWE == Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba waranduye agakoko ka Sida
Umukunzi.rw



Akarere kahisemo inzira yo kwegera abaturage



Mu ngamba aka karere kafashe harimo guha baturage umwanya mu bibakorerwa, aho imigambi yose y’akarere ihera mu midugudu, akagari n’umurenge. Bagirishya avuga ko himakajwe gahunda ya siporo ya rusange, n’iya mu gitondo. Muri siporo yo kuwa gatanu naho, abakozi b’akarere bajya gukina n’amakipe y’imirenge(urugero Remera).





Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Bagirishya Peter Claver



Gahunda ya Girinka, itegurirwa mu midugudu, abo abaturage bemeje bagatombora. Urutonde rw’abazemerewe uyu mwaka rumanitse ku karere, ku mirenge no ku tugari. Rugaragaza umwirondoro wose w’uzayihabwa(amazina, nimero y’irangamuntu, uwo bashakanye, icyiciro cy’ubudehe arimo, ….). Rusinywaho kandi n’abantu 6 banyuranye, barimo abari muri Nyobozi y’akarere n’abo mu nzego zishinzwe umutekano. 



Umunyamabanga nshingwabikorwa avuga ko ibi byimakaza gukorera mu mucyo. Ati “Ubwo ubonyeho umuntu utemerewe inka aramuvuga, noneho hagakorwa igenzura mu mudugudu atuyemo”.


 
Inkubiri nk’iyi yabaye mu gihugu hose kuva Ukwakira 2016, ubu ikaba imaze gutwara abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bakabakaba 100 , n’abandi b’utugari bakubye abo hafi incuro  ebyiri.





Kwamamaza






Kanda kuri like ubundi ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook


Facebook Comments

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

Sponsored Content

KWAMAMAZA




KWAMAMAZA



Kwamamaza

Sister Jammy

Kwamamaza

KWAMAMAZA

AFTER PARTY

UMUHANZI W'ICYUMWERU



UMUHANZI W'ICYUMWERU

IFOTO Y'ICYUMWERU



Kul


EVENTS



Amatangazo

Amafaranga

Ubyumve

D

EPP Domain Registration System uganda - rwanda -