AHABANZA

The Ben yizihije isabukuru y'imyaka 29 amaze ku Isi avutse - Amafoto

By BEST AWILO 2017-02-17 18:10:43 @rwandatoday
 
Mu birori byabereye mu murenge wa Niboye mu kagari ka Nyakabanda ya II, mu mujyi wa Kigali, murugo rw’ababyeyi ba The Ben, ibi birori byari byitabiriwe n’abakunzi b’uyu muhanzi, inshuti ze ndetse n’abandi bantu batandukanye bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda.





The Ben akata umutsima yari yateguriwe



Muri ibi birori The Ben yashimiye abakunzi be bamuhora hafi ndetse anahamyako aribo bamugize uwo ariwe kugeza uyu munsi, Ben yakase umutsima w’isabukuru ariwenyine maze aboneraho gutangaza ko nta mukobwa afite bari murukundo kuri ubu ngo ari “Single”.



Uyu muhango wari uyobowe n’umuhanzi Tom Close wari umuhuza w’amagambo aho yasabye abanyamakuru bari muri ibi birori kutagira amafoto y’umuryango wa The Ben bakoresha ahubwo bagakoresha amafoto y’abantu bazwi mu myidagaduro gusa.


 
Mu byamamare byitabiriye ibi birori harimo nk’umunyamakuru Mike Karangwa,Umunyarwenya Nkusi Arthur, David Bayingana, Ange Tricia umugore wa Tom Close, Uncle Austin, Lil G, Ss Robert nabandi..!




Umutsima wari wateguriwe umuhanzi The Ben



Inshamake  y’amateka ya The Ben



Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni mwene Jean  Mbonimpa na Esther Mbabazi. The Ben ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop.

NTUCIKWE == Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba waranduye agakoko ka Sida
Umukunzi.rw


Ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6 barimo nka Danny (nawe w’umuhanzi n’ubwo atigeze amenyekana mu Rwanda), Green P (nawe uzwi mu buhanzi nyarwanda) nk’umuririmbyi w’injyana ya Hip hop.



The Ben yatangiye ate ubuhanzi ?



Iby’ubuhanzi The Ben yabihereye mu muryango aho yakurize ukundishwa n’ababyeyi be gusenga cyane. Byatumye ajya muri Korali aho yari ari kumwe n’abandi bahanzi bamenyekanye nka Meddy, Lick Lick na Nicolas.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni Amaso ku Maso. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.




Ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko yabashije guhoberana na Mama we umubyara




Nyuma yaje gukora indirimbo nka Uzaba Uza (yaririmbanye na Roger), Wirira, Imfubyi, Wigenda, Uri he, Sinzibagirwa, Amaso ku Maso, Amahirwe ya Nyuma, Zoubeda n’izindi zari kuri Album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya Mbere’ yashize hanze mu Kwakira 2009.

Nyuma yaho yaje no gushyira hanze indirimbo nka Ese Nibyo n’izindi nyuma aza kwerekeza muri Amerika aho yaje gukomereza ubuhanzi bwe akorerayo indirimbo nka Give it to me, Nzakubona, I can se, Ntacyadutanya, I am in Love, Konahindutse, Habibi ikunzwe cyane muri iyi minsi ndetse na Roho yanjye arinayo ndirimbo aheruka gushyira hanze.

Kuri ubu The Ben ari mu Rwanda aho yari yaje aje kwitabira igitaramo cyiswe “East African Party” cyabaye taliki ya 1 Mutarama 2017, uyu muhanzi biteganyijweko azahaguruka mu Rwanda agasubira muri leta zunze ubumwe mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2017.





Kwamamaza






Kanda kuri like ubundi ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook


Facebook Comments

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

Sponsored Content

KWAMAMAZA




KWAMAMAZA



Kwamamaza

Sister Jammy

Kwamamaza

KWAMAMAZA

AFTER PARTY

UMUHANZI W'ICYUMWERU



UMUHANZI W'ICYUMWERU

IFOTO Y'ICYUMWERU



Kul


EVENTS



Amatangazo

Amafaranga

Ubyumve

D

EPP Domain Registration System uganda - rwanda -