AHABANZA

Umunyamakuru Pacson yahambirijwe kuri Radio One, nyuma yo kubwirwa kenshi ko atemerewe gucuranga indirimbo za P Fla kimwe n’izindi za bamwe mu bahanzi b’injyana ya Hip Hop ariko akavunira ibiti mu matwi ntave ku izima - Inkuru

By BEST AWILO 2017-04-27 23:14:09 @rwandatoday 42

Nyuma y’uko hashize iminsi umuhanzi akaba n’umunyamakuru Pacson atumvikana kuri Radio1, amakuru yari yamaze kuba kimomo ni uko ngo yirukanywe nyuma yo guhabwa gasopo ko atazongera gucuranga indirimbo za P Fla akaza kubirengaho ariko we yabihakanye.





Mu kiganiro Pacson aherutse kugirana n’ikinyamakuru kimwe, cyahamije ko uyu munyamakuru yakibwiye ko yahambirijwe kuri iyi Radio, nyuma yo kubwirwa kenshi ko atemerewe gucuranga indirimbo za P Fla kimwe n’izindi za bamwe mu bahanzi b’injyana ya Hip Hop ariko akavunira ibiti mu matwi ntave ku izima.



Mu kinganiro n'ikinyamakuru rwandatoday.rw Pacson yatangaje ko ibivugwa ko yirukanywe atari byo ahubwo ko yabonye andi masezerano aryoshye maze ahindura icyerekezo ava kuri iyo radio.



Yagize ati” njyewe niboneye amasezerano ku yindi Radio mva aho nakoraga, ibyo bamvuzeho ko nirukanywe ntabyo nzi. Sinavuze ko nirukanywe kubera gukina indirimbo za P Fla, gusa navuze ko hari banyiri amaradiyo batemera ko hari indirimbo z’abahanzi zikinwa bitewe n’inyungu zabo kuko baba bari mu bikorwa bya Business.”

NTUCIKWE == Dore ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba waranduye agakoko ka Sida
Umukunzi.rw


Yakomeje agira ati”Nkubu njyewe bari baranyihanangirije kudakina indirimbo za Marshal Mampa, P Fla … gusa sinavuye kuri Radio kubera iyo mpamvu, ahubwo niboneye andi masezerano ku yindi Radio.”

Mu gushaka kumenya amakuru mpamo ku by’aya makuru, ku murongo wa Telephone Imirasire.com yagerageje kuvugisha nyiri Radio One Nkurunziza Charles(KNC) ariko ntiyitaba kugeza ubwo iyi nkuru yatangazwaga.



KNC Boss wa Radio1wahambirije Pacson kuri Radio ye




Ubusanzwe Pacson azwiho kuba ari mu banyamakuru bake bagize uruhare mu kuzamura Hip Hop nyarwanda abikomatanyije n’ubuhanzi bwe kugeza n’ubu, yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo nka Revolution, Anti-Virus, Big Dreams arikumwe n’abagenzi be.

N’ubwo Hip Hop yakunzwe cyane mu myaka yatambutse, ariko uyu musore ahamya uyu mwaka wa 2017 uramutse urangiye Hip Hop itigaranzuye izindi njyana ngo yongere ihabwe intebe ibyayo byaba birangiye yaba igiye ikibagirana.





Kwamamaza






Kanda kuri like ubundi ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook


Facebook Comments

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

Sponsored Content

KWAMAMAZA




KWAMAMAZA



Kwamamaza

Sister Jammy

Kwamamaza

KWAMAMAZA

AFTER PARTY

UMUHANZI W'ICYUMWERU



UMUHANZI W'ICYUMWERU

IFOTO Y'ICYUMWERU



Kul


EVENTS



Amatangazo

Amafaranga

Ubyumve

D

EPP Domain Registration System uganda - rwanda -