Gakenke: Abaturage barishimira ikorwa ry’amaterasi y’indinganire Rwandatoday.rw

Abaturage b’Umurenge wa Muyongwe baravuga ko bizeye ko ubuhinzi bwabo bugiye kurushaho kubateza imbere bitewe n’amaterasi y’indinganire ari gukorwa hirya no hino muri uwo murenge.

Umushinga wo guca amaterasi y’indinganire muri uyu Murenge watangijwe mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kuvugurura ubuhinzi, biteganyijwe ko uzasozwa hakozwe hegitari 30.

Hakizimana Saveri, umwe mu baturage bo muri Muyongwe utuye mu Kagari ka Gisiza, avuga ko mbere bahingaga imyaka yabo ariko igatwarwa n’isuri, bityo akaba abona amaterasi nk’igisubizo.

Ati, “Aya materasi ni igisubizo kandi twizeye kujya tubona umusaruro ushimishije, kuko mbere imvura yagwaga ikangiriza imyaka twahinze tukayisanga mu gishanga”.

Akomeza avuga ko we na bagenzi be bateganya gutera imbuto y’ibirayi n’ingano kuko aribyo byera mu misozi ihanamye nk’iyo batuyemo.

Makombe Bertin, umukozi ushizwe gukoresha amaterasi y’indinganire mu Kagari ka Gisiza, yavuze ayo materasi azafasha abaturage kubona akazi no kurwanya isuri yibasiraga Umurenge wa Muyongwe.

Agira ati “Ahantu hari amaterasi haboneka umusaruro ushimishije ugereranyije n’ahantu hatari amaterasi kuko ya fumbire yafashaga kugira ngo igihingwa kibeho neza iyo isuri ije irayitwara ariko iyo hari amaterasi usanga ibihingwa bimeze neza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Ka Gakenke, Bwana Nkuranga Joseph aherutse gusura aba baturage bari mu bikorwa byo guca amaterasi maze abasaba gukomeza gukorana umurava mu kurwanya isuri kugira ngo bakomeze kwiteza imbere mu buhinzi ari nako babungabunga ibidukikije.

Uretse muri Muyongwe, amaterasi y’indinganire ari gutunganywa no mu Murenge wa Muzo muri aka Karere ka Gakenke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Thank you