Views: 80

Polisi yo muri leta ya Ondo muri Nijeriya yataye muri yombi umuhanuzi witwa Festus James azira gufata ku ngufu umugore wari utwite inda y’amezi umunani mu mudugudu wa Agbabu mu gace ka Odigbo.

Mu kwerekana ukekwaho icyaha imbere y’abanyamakuru, umuvugizi w’igipolisi cya leta, Funmi Odunlami, yatangaje ko uyu muhanuzi wavuye mu wundi mujyi kubera igiterane cy’iminsi itatu, ngo yaba yarasambanyije ku gahato uyu mugore w’imyaka 22 yitwaje agakiza.

Polisi yagize iti“Ku ya 13 Ugushyingo 2021, ’Festus James’ wo muri Ibadan muri Leta ya Oyo yagiye mu mudugudu wa Agbabu anyuze muri Ore, avuga ko ari umuhanuzi kandi ko Umwuka Wera yamutegetse ’’gukora amasegesho y’iminsi 3.”

Bukeye, uyu muhanuzi yavuze ko afite iyerekwa ku mukobwa w’imyaka 22 wari utwite inda y’amezi 8 wari aho, amubwira kumutegereza kugeza nyuma ya porogaramu.

Yajyanye uyu mugore utwite muri kimwe mu byumba byo gusengeramo yitwaje ko agiye kumukuramo umwuka mubi maze aryamana na we.

Abajijwe kuri iki cyaha,uyu muhanuzi yemeye ko yaryamanye n’uyu mugore. Ati”Sinzi ibyambayeho bituma nkora ibikorwa bitubaha Imana.” Umuvugizi wa polisi yavuze ko ukekwaho icyaha azashyikirizwa ubutabera vuba bishoboka.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.