Views: 260

Abasore babiri aribo Ntizazukwigira Guy Teddy uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Teddy Fro ndetse na Nshimirimana Didier we uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Dedino Kinubi bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise “Urangora”.

Ayo hejuru ni amafoto y’ Umuhanzi Dedino Kinubi

Aba basore basore bombi bakora nkitsinda, batangiye umuziki mu mwaka wa 2020, bakaba bamaze gukorana indirimbo zigera kuri Eshanu harimo iyitwa Bye, Piano woman, Rumwe bakoranye na Papa cyangwe, Gaga Gugu ndetse niyi ya Gatanu ariyo bashyize hanze bayita Urangora.

Iyi ndirimbo nshya bashize hanze, ni indirimbo yasohokanye amajwi n’amashusho aho amajwi yayo yakozwe na Producer Captain P mu gihe Amajwi yatunganijwe na Harrdwell Visual.

Iyi ndirimbo nkuko Aba basore bombi babitangarije Rwandatoday.rw, bavuze ko ari indirimbo bakoze bashaka gutanga ubutumwa burimo kudacana inyuma ku bakundana ndetse no kwihanganira ku bashakanye mu gihe umwe yagize ikibazo cyatuma atabasha kuzuza inshingano z’urugo harimo Gutera akabariro.

Ifoto y’Umuhanzi Teddy Fro

UMVA INDIRIMBO”URANGORA” UNYUZE HANO HASI

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.