Views: 138

Rwandatoday.rw

Abatuye mu bice bitandukanye by’Akarere  ka Gakenke barasaba ko imihanda yo koroshya ubuhahirane iri kubakwa yihutishwa kugira ngo batangire bayibyaze umusaruro. Ni mu gihe muri aka Karere hari kubakwa imihanda mishya ingana n’ibirometero 69, aho ibisaga 40 bizashyirwamo kaburimbo iciriritse.

Abaturage  bo mu Murenge wa Kamubuga bashimangira ko mu gihe iyi mihanda izaba yuzuye, izababera imbarutso y’iterambere cyane ko agace batuye ari icyaro, none ibikorwaremezo by’imihanda n’ibindi begerezwa bikaba bigiye kubahindurira imibereho. Ni abaturage bashima imiyoborere myiza igihugu gifite aho amikoro yacyo asaranganywa Abaturarwanda bose.

Abaturage bahamya ko bagiye kwigurira moto bakazajya banyarukana abagenzi kugera ku muhanda wa kaburimbo i Buranga nkuko Ryumugabe Vincent abivuga. Ati “ Impamvu uyu muhanda ugiye kubateza imbere nuko mugihe umuntu yakeneraga kujya i Kigali yamanukaga i Nemba noneho ubu azajya ategera muri Gitwe agere i Buranga maze yigire i Kigali”.

Dushimiyimana Clementine yishimiye ibikorwaremezo begerejwe bagiye kuzajya bageza ibyo bejeje (Imyaka yabo) muyandi masanteri ndetse n’amasoko bitabagoye ati “ Umujyi wabaye umujyi barashima umukuru w’igihugu Paul Kagame n’umubyeyi cyane cyane, iterambere atugejejeho ry’umuhanda bazajya batega i modoka bururuke bagere iwabo”.

Yakomeje avuga ko ubwo babwiraga ko umuhanda uzakorwa bumvaga ari inzozi ati “Bahawe amazi, amashanyarazi none ubu bahawe imihanda turabyishimiye cyane”.

Ubwo Banki y’Isi nk’umuterankunga mukuru w’iyubakwa ry’iyi mihanda yasuraga ibikorwa, yasanze imirimo igeze ku kigero cya 65%. Ni ibikorwa byatangiye muri Nyakanga umwaka ushize wa 2020 ariko bigenda bikomwa mu nkokora n’ibibazo  bitandukanye nk’uko bisobanurwa na Makuza Jean Pierre,Umukozi w’Akarere ka Gakenke Ushinzwe Iterambere n’Isanwa ry’Imihanda.

Ati “ Hagiye haza ibibazo binyuranye harimo ikibazo cyuko umuhanda wari mutoya tugomba kuwagura ukaba munini habaza kwemeza amasezerano yo kuwongerera amafaranga, rwiyemezamirimo nawe uko yagiye akora hari ibyo byagiye bimuzitira nk’imvura nyinshi”.

 Icyo twe twishimira nuko imihanda yatangiye gukorwa igeze kuri 60% hasigaye ameze make kugira ngo irangire ari nacyo itsinda rya Banki y’isi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bagamije kureba ese imihanda igezehe ikorwa n’ibihe bibazo bihari bituma itarangira vuba. Ibyinshi byarakemutse bigeze ku kigero gishimishije.

Akarere ka Gakenke kagizwe n’imisozi ihanamye, aho ibiza bikunze gusenya imihanda bigahagarika ubuhahirane. Gusa ni Akarere gakorererwamo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho abagatuye bavuga ko hakemuwe ikibazo cy’imihanda ikiri mike byafasha cyane mu kuzamura ubukungu bw’aho.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.