Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Views: 107

Murwego rwo gukomeza guteza imbere impano z’abakiri bato kubufatanye na Compassion International,kuri EAR Paruwasi yaGakenke muri diocese ya Shyira habaye igikorwa cyo gutanga imashini 29 zidoda z’amoko atandukanye zahawe abari n’abategarugori 18 bari bamaze umwaka biga umwuga wo kudoda.

Abanyeshuri barangije amasomo

Bamwe mubahawe imashini batangarije Rwandatoday.rw ko kuba bahawe ibikoresho bizabafasha gutangira umushinga wo kudoda,

NIYONSABA Letitia yatangarije Rwandatoday.rw ko bamaze umwaka bigishwa kudoda kandi ko babimenye neza, igisigaye kikaba ari ugushakisha aho bajya gukorera bagafatanya n’imiryango kwiteza imbere.

Yagize ati “Igisigaye ni ukumenya, gushaka ahantu heza ho gukorera tukabasha kwikura mu bukene, tugafatanya n’ababyeyi guhindura imibereho.”

Mugenzi we w’umuhungu umwe muri aba basoje aya masomo avuga ko adatewe ipfunwe no kuba yarize uyu mwuga usanzwe ufatwa nk’uw’abakobwa ahubwo ko icyo ashyize imbere ari ukwikura mu bukene bwamuvukije uburenganzira bwo kwiga amashuri asanzwe.

Yagize ati “Nk’uko icyo nari ngamije ari ukwiga umwuga wo kudoda kandi nkikura mu bukene, icya mbere ni ugukora kandi uyu mwuga utunze abantu benshi ndetse barimo n’abagabo.”

Rev Pastor NIYONGABO Charles Umuyobozi w’umushinga RW 0236 uterwa inkunga na Compassion International avuga ko  uyu mushinga ugamije kugobotora abana mubukene mu izina rya YESU,ati kandi mu izina rya YESU tuziko Roho nzima itura mumubiri muzima akaba ariyo mpamvu twarebye tuti kugira ngo aba bantu tubafashe twafata umwanya wo kubigisha kugira ngo bigire.Kugirango ibyo tubafasha,ubumenyi tubaha bibashoboze kwibeshyaho uyumunsi n’ejo hazaza,

Nimugihe abana bahawe imashini ari 8,ababyeyi bo bakaba ari 10 aba babyeyi bakaba baratangiye ari 15, batanu bakaba bagikurikirana amasomo.

Akomeza avuga ko itsinda ry’aba babyeyi ibikoresho,ibitambaro no kubashakira aho gukorera byatwaye amafaranga angana na 7,500,000  Frw naho itsinda ry’abana nabo ibyabo bitwaye asaga 1,000,000 Frw,

Ati ubwo rero ntabwo tubacukije tugiye gukomeza kubakurikirana kugira ngo tujye tumenya aho bazahura n’imbogamizi.

Yakomeje avuga ko ubu hari abandi banyeshuri barimo kwiga nabo bamaze amezi atatu biga umwuga w’ubudozi,abarimo kwiga ibijyanye no kuboha imipira ,abakora ibijyanye n’imideri n’abarimo kwiga ububaji.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa

Abayobozi batandukanye munzego za Leta bageneye ubutumwa abarangije amasomo y’ imyuga bibukijwe ko ari amaboko y’ abanyarwanda,bagiye gutanga umusaruro bakiteza imbere ubwabo, imiryango yabo ndetse n’ Igihugu muri rusange.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.