Views: 116

Abanyamuryango ba Koperative Abahujingendo bahinga imboga n’imbuto mu Murenge wa Gakenke  mu gishanga cya Ryakiroro, bahawe ibikoresho byo kuhira imyaka n’umushinga Duterimbere ONG uterwa inkunga na Oxfam-Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bongera umusaruro wabo, bakaba bemeza ko bigiye kubafasha mu iterambere rya koperative yabo.

Bamwe mu banyamuryango bagize iyi koperative baremeza ko ubu bagiye guhindura imikorere y’iyi koperative kuko bahawe ibikoresho nk’uko  Mukamurigo Beatrice umwe mu banyamuryango b’iyi koperative avuga. Yemeza ko ubu biteguye gukoresha neza ibi bikoresho bahawe mu buhinzi bwabo bakongera umusaruro. Arashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ku bwo kubazirikana bukababa hafi aho bwakunze kubagira inama mu by’ubuhinzi.

Umuyobozi w’iyi Koperative Habakwizera Gerrard yavuze ko bishimiye kwakira ibi bikoresho kandi yemeza ko iyi koperative aho iri kujya ari heza mu iterambere ryayo n’abanyamuryango muri rusange.

Aragira ati “twatangiriye ku gitekerezo cyo gukoresha umwanya wacu ngo twibonere ibyo kurya, dutangira turi bake cyane ariko tugenda twiyongera. Twatangiye ikituraje ishinga ari ukubona icyo kurya gusa maze ubuzima bugakomereza aho, icyakora uyu munsi inkuru ntiri ya yindi kuko dusigaye dusagurira amasoko. Ubu nitwe dufite isoko ryo gutanga imboga ku kigo cya Karuganda ndetse tunazohererza mu masoko atandukanye yo mu Karere kacu.”

Yakomeje avuga ko abana babo batarwa bwacyi kuko baba babonye indyo yuzuye igizwe n’imboga biyezereza ndetse n’abaturanyi ba Koperative  bakabonera imboga hafi bitabagoye kandi ku giciro gitoya.

Habakwizera Gerrard yongeraho ko mbere byabaga bibagoye iyo bajyaga kuhira imyaka yabo kuko baburaga ibikoresho ariko aho baboneye ibi bikoresho bigizwe n’imashini yuhira na za rozwari, bagiye kujya buhira imboga zabo uko bikwiye nta mvune kugira ngo umusaruro wabo ukomeze kwiyongera no kuba mwiza.

Uwingabire Marie Chantal, Umukozi w’Umushinga  Duterimberi ONG yongeye kwibutsa abahinzi gufatirana aya mahirwe babonye bakomeza kongera umusaruro kugira ngo babashe gushakirwa isoko rinini, bagakomeza gukorera hamwe bakemura ibibazo  byabo ndetse bagakomeza gukoresha ubumenyi baherewe mu mahugurwa atandukanye y’iby’ubuhinzi.

Ni mu gihe kandi Bwana Kanyetariki Evariste Umukozi w’Akarere ushinzwe ibihingwa byoherezwa mu mahanga, yemeza ko ibi bikoresho bigiye guteza imbere aba bahinzi.

Yibukije abahinzi b’imboga gukoresha neza ubumenyi bahawe bwo kwishakira isoko, bakagurisha umusaruro wabo vuba. Yongeye kubashishikariza gukoresha ifumbire bikoreye bo ubwabo kuko babihuguriwe kandi imboga zikaba zidakenera cyane ifumbire zo mu nganda.

Iki gikorwa kandi cyaje no gukomereza mu Mirenge ya Gakenke na Kivuruga, aho abahinzi b’imboga n’imbuto bishyize hamwe mu matsinda bahawe ibikoresho byuhira bigizwe ahanini na za rozwari.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.