Views: 149

Hashize iminsi isaga ibyumweru bitatu hafi ukwezi Nyarwaya (Yago) nyiri Yago TV show amaze adakora kuri Channel ye bwite yarasanzwe akoreraho.

Iyi Channel ya Yago TV show yababaje benshi Dore ko uyu musore akurikiranwa na benshi mubuzima bisanzwe.

Hashize umunsi umwe iyi Channel igaruwe ariko yavugiweho amagambo menshi atangira ingano.
Yateranyije benshi babaga mukazi kamwe aho umushyushya rugamba ,Deejay ,umunyamakuru, umunyamuziki Phil Peter yavuze yiyandikiye agaragaza ko Yago Nyarwaya Yaba yarakuyeho Channel ye akaba yarimo yirizariza ko yafunzwe iripotinzwe.

Yago mu ijoro ryo kuwa 17 Mutarama 2021 , Channel ye igaruwe ntiyihanganiye kubwiza ukuri Phil Peter ko Ari umunyeshyari Kandi ko ntanaho azamushyira .

Abivuga yenda kirira ati”Sinateye inda, Sinagiye iwacu ngo ngumeyo , nagombaga kwishyura inzu , none nigute narigufunga icyangaburiraga?”

Abafana ba hafi Bose bahuriye ku ijambo bati “unfollow Phil Peter” abandi bati ishyari rye unfollow the choice live”

Ababirebaga bakunda ibyo aba basorw bakora byababaje natwe turimo.

Ubu Yago TV show yagaruwe ho!

SHARE WITH US

By Kos Kos

Leave a Reply

Your email address will not be published.