Views: 198

Bishop Olah Obinim uhagarariye itorero rya Jesus lovers mu gihugu cya Ghana ubwo yigishaga ijambo ry’Imana kucyumweru taliki ya 06 / 02 /2022 yaburiye bamwe mubari mu itorero ko uwisiramuje agomba gutanga igitambo kibibi yakoze , kandi ko atazajya nomu ijuru mugihe azaba aticujije.

Ubwo yabivugaga yakomeje yemeza ko hari igice cy’umubiri Imana iba yaraguhaye utagomba kuzakuraho k’ubushake cyeretse ari indwara wenda yatumye kivaho.

Ati” Twahawe umubiri k’ubuntu bivuze ko tutawikuraho k’ubushake twitwaje andi madini atubeshya kubw’inyungu zabo bwite”

Kwisiramuza binatuma ababikoze birara bakajya mubikorwa by’ubusambanyi Imana yanga ngo ntibarandura indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina, kandi zitabura.

Uyu mu Bishop yateye bamwe bisiramuje cg bikatishije kwibaza nibabatazajyamu ijuru bamaze imyaka bakorera cg se niba yaba adashaka guhangana n’abagize idini rya Kiyisilamu baba muri icyo gihugu dore ko Islam iri kuri 20% mubatuye iki gihugu , ikaba ibanzirizwa na Pantecote ifite 32%.


Accra Town -Ghana – hafi yaho urusengero Jesus Lovers ruherereye-Rwandatoday.rw
SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.