Views: 185

N’ubwo bwose abantu bagira imiterere n’ibibaranga bitandukanye byihariye kuri buri muntu, ariko mu by’ukuri ishusho y’iminwa yawe ishobora kugaragaza uburyo ubanamo n’abandi, kamere n’imiterere yawe. Iminwa yawe ifite ibisobanuro birenze ibyo wowe ubwawe utekereza.

Muri iyi nkuru dukesha urubuga Namnak tugiye kurebera hamwe amwe mu mashusho n’imiterere y’iminwa n’imyitwarire n’imimerere iranga ba nyirayo.

  1. Iminwa mini

Abantu bafite iminwa minini, ni abantu bagize umugisha wo gusobanukirwa uburyo bwo kwita kuri bagenzi babo. Niba ufite iminwa minini birashoboka cyane ko ukiri muto, wari wa mwana ugira impuhwe cyane ku buryo n’iyo wabonaga injangwe mu gisambu wayihaga amata. Uri umukorerabushake mu guha ubuhungiro inyamanswa kandi ukora uko ushoboye ngo ucumbikire uwabuze aho aba wese, uri umuntu ufite ubushake bukomeye bwo kuba umubyeyi kandi uhorana ibyifuzo byo gufasha abakwegereye bose.

Abantu bafite iminwa minini batekereza abandi mbere yo kwirebaho. Ni abantu bakunze kuvamo ababyeyi bazi kandi bemera inshingano zo kurera no gukunda urubyaro rwabo.

  1. Umunwa wo hejuru munini

Abantu bafite umunwa wo hejuru munini ugereranije n’umunwa wo hasi, ni abantu barangwa no kugira amarangamutima, bakunze kugira ishyaka kandi bagahora bishimye, bagira kwiyubaha cyane, bagira imbaraga zikurura kandi bakunda kwitabwaho iyo bari mu bandi.

  1. Iminwa yombi ingana

Niba ufite iminwa ingana, uri umuntu ufite kamere iringaniye n’icyerekezo cyizima mu buzima. Iyo uhuye n’ikibazo kandi ugomba kugikemura, ukoresha imbaraga zawe bijyanye n’uburemere bw’ikibazo ugakoresha uburyo bunyuze ubwenge kandi wigengesereye, uri umuntu wumva, ukemera kunengwa kandi ukubaha ibitekerezo by’abandi. Ukunda guseka, kuganira no gutera igiparu kandi uri wa muntu bavuga bati “kanaka ni umwana mwiza”

  1. Iminwa ihengamye

Abantu bafite iminwa ihengamye cyagwa mito cyane, barangwa no kuba bonyine (kwigunga) kamera yabo ni kamere ibabwira ko nta muntu n’umwe bakeneye mu buzima bwabo, gusa iyo bari kumwe n’inshuti zabo bariyoroshya.

Aba bantu bagira ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byabo kandi aho kwita ku magambo y’abandi bita ku bikorwa byabo(abandi bantu).

  1. Umunwa wo hejuru ufite akamenyetso ka V

Abantu bafite iminwa iteye itya, ni abantu barangwa no guhorana udushya, abanyabugeni, abanyamuziki. Bazwi nk’abantu bakunze kwibuka cyane; ntibajya bapfa kwibagirwa. Ni abantu bakunda gusabana no kubana na bose kandi bahora baharanira kuvua ikibari mutima; ntabwo bihererana amarangamutima yabo kandi ni abantu bakunze guhirwa mu buzima.

  1. Umunwa wo hejuru urigondoye

Niba umunwa wawe wo hejuru wigondoye ku buryo bugaragara, uri umuntu w’impuhwe, wumvikana kandi ukunda. Ibintu byose ubiha uburemere kandi ugerageza gufasha buri wese aho waba uri hose.

  1. Umunwa wo hejuru uringaniye

Niba umunwa wawe wo hejuru uringaniye, kuri buri kintu cyose wumva ko ufite inshingano kandi uri umuntu utuje kandi wifitiye ikizere. Umukunzi wawe azi neza ko agomba kukwitaho mu bihe bigoye.

  1. Iminwa mito yuzuye[wagirango irabyimbye]

Niba ufite iminwa yuzuye ariko mito, birashoboka ko uri umuntu ukunda cyane kandi ushimishije. Umutuzo wawe ni wo uza mbere y’ibindi byose. N’ubwo bigaragara ko ushobora kuba wikunda, ariko ugira impuhwe kandi ukitanga, buri gihe uhorana ubushake bwo gufasha.

Ntabwo ushyira inyungu zawe imbere kurenza iz’abandi ariko kandi ntabwo uba wifuza gutakaza amahirwe y’ingenzi mu uzima bwawe, ni yo mpamvu mbere yo kwishora mu bintu ubanza ukareba ikiza cyangwa ikibi kizabivamo.

  1. Umunwa wo hejuru unanutse

Niba umunwa wawe wo hejuru unanutse cyane kurusha uwo hasi, uri umunyamahirwe, ufite ubushobozi buhambaye bwo kuyobora, uri umuntu ujijura kandi ufite ubushobozi bwo kwemeza abandi ko ibyo uvuga ari byo byiza byo gukora kandi ko bikwiye.

Ufite ingufu zihariye, buri kintu cyose werekejeho amaboko, abantu bitega kugenda neza kwacyo. Gusa mu mibanire n’abandi hashobora kuzamo ikibazo kuko ibyifuzo byawe no gusaba byinshi bishobora gutuma atagira amahirwe.

  1. Umunwa wo hasi uruta uwo hejuru

Uri umuntu utuje udakunda gahunda zipanze zidahinduka. Abantu bafite iminwa imeze gutya, bazi neza uburyo bwo kuruhuka no kwinezeza kandi buri gihe bahora bashaka gukora ibintu bibongerera imbaraga n’imbaduko, ntibajya banga guhura n’aband, barasabana kandi bemera kwakira no kwemera ibitekerezo bishya.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.