Views: 235

Ni imwe muri radiyo zagiye zivuka mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari kiyogoje Isi n’u Rwanda muri rusange,ahanini ikaba yarashinzwe n’urubyiruko murwego rwo gukangurira abaturage kwirinda icyo cyorezo no kubafasha kumenya amakuru agezweho.

Aha bari mukiganiro n’umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amashanyarazi akomoka kumirasire y’izuba mu Ntara y’Amajyaruguru
Aha bari mubiganiro n’abaturage bo mu Karere ka Gakenke

Mubitangazwa n’abaturage bo mu Karere ka Gakenke harimo kuba iyi radiyo yarabagezagaho ibiganiro bibafitiye akamaro,no kuba kandi yarabafashaga kumenyekanisha ibyo bakora,bakaba basaba Abayobozi ba Radio n’aba Akarere ka Gakenke gufatanya iyo Radio ikongera igakora.

Iyi studio yakorerwagamo ikiganiro cya Sports

Muragijimana umwe mubaturage baganiriye na Rwandatoday.rw yagize ati twumvishe bavuga ko inkuba yakubise radio,gusa twababajwe nuko itongeye gukora kuko radio ari inyungurabwenge.

Vuganeza Augustin we twahuye nawe yerekeza aho radio yahoze ikorera kugira ngo amenye amakuru y’impamvu yatumye radio itavuga.

Uwizeyimana Yvonne nawe ni umwe mubaturage bagaragaje ko kuba radio ijwi rya gare ya Gakenke itagikora byarababaje cyane kuko yabafashaga igihe babaga babuze ibyangombwa.

Aba baturage bose mu ijwi riteye agahinda bahuriza kumvugo igira iti twabuze Radio yacu

Kuruhande rw’ubuyobozi bwa radiyo ijwi rya Gakenke NSHIMIYUMUZA Dieudone umuyobozi wungirije wa Radio ijwi rya Gakenke yadutangarije ko ibikoresho bya radio byangirijwe n’inkuba,akaba amara imungenge abaturage ababwira ko bagishakisha ubushobozi kugira ngo Radio yongere ikore.

Akomeza avuga ko ibyangirijwe n’iyo nkuba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na 1,474,000 Frw.

Akaba akomeza asaba ko Minisiteri ishizwe Ibiza kubufatanye n’Akarere ka Gakenke babafasha iyi Radio ikongera gukora kuko ari umuyoboro mwiza uhuza Abayobozi n’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke NIZEYIMANA JMV (PHOTO ENERGY RADIO)

Mukumenya icyo abayobozi b’Akarere ka Gakenke bavuga ku kibazo cya Radio ijwi rya Gare ya Gakenke,

Umunyamakuru wa Rwandatoday.rw yaganiriye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke NIZEYIMANA JMV

Amugaragariza ko ikibazo cya Radio ijwi rya Gare ya Gakenke bakimenye kandi basuye abayobozi ba Radio,Akaba yaramaze impungenge abaturage abizeza ko Akarere bafatanyije n’abayobozi ba Radio ijwi rya Gare ya Gakenke bagiye guhuza ubushobozi ikongera gukora kuko ifitiye akamaro abaturage n’Abayobozi.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

2 thoughts on “Gakenke:Abaturage barasaba ko Radio ijwi rya Gare yakongera igakora nyuma yo kumara igihe idakora”

Leave a Reply

Your email address will not be published.