Views: 142

Kuwa Kane taliki ya 17/02/2022 umugabo n’umugore we basanzwe mu nzu bombi bapfuye.Bari batuye mu mudugudu wa Kagari, akagari ka Gitega umurenge wa Gitesi ni mu karere ka Karongi.
Ubuyobozi bw’umurenge byabereyemo buvuga ko kuva ejo kuwa Gatatu bari  bataragaragara.

Ku murongo wa telefoni  umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitesi bwana Nsanganira Vianney yatangarije itangazamakuru ko “Ku isaha ya saa moya ni  bwo twahamagawe n’umuyobozi w’akagari ka Gitega ko mu mudugudu wa Kagari hari abantu basanzwe mu nzu bapfuye umugabo witwa Nshimiyimana w’imyaka 35[y’amavuko] n’umugore we Bamurange Angelique na we w’imyaka 35[y’amavuko]”.

Bwana Vianney akomeza avuga ko umugabo yasanzwe amanitse mu kiziriko,umugore na we aryamye ku gitanda yashizemo umwuka.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gitesi buvuga ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza kuri izo mpfu.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko urwo rugo rwarangwagamo amakimbirane nubwo rutari rumaze igihe kinini rushinzwe.

Aba bombi nta mwana bari barabyaranye ariko buri wese yari afite umwana yabyaye mbere y’uko bashakana.

Inkuru ya Radio isangano

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.