Views: 319

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Fransisiko yagize Myr Musengamana Papias, wari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba.

Akaba asimbuye Myr Seriviliyani Nzakamwita wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Myr mushya wa Byumba ni muntu ki?

Myr Papias Musengamana, yavukiye muri Paaruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, ni mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo tariki 21 Kanama 1967. Ahabwa ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.

Hagati ya 1974-1982, Myr Musengamana yize amashuri abanza i Mwendo. Arangije aya mashuri yakomereje mu Iseminari Nto ya Kabgayi, nyuma aza kwiga na seminari nkuru harimo iya Rutongo, iya Kabyayi.

Mu mirimo yakoze, Myr Papias Musengamana yakoze imirimo inyuranye muri Diyosezi ya Kabgayi irimo kuba Umunyamabanga w’umwepiskopi,  Igisonga cy’Umwepiskopi n’Umuyobozi wa Seminari nto ya Kabgayi. Ubu akaba yari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda guhera 2018.

Myr Nzakamwita ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yari amaze imyaka 26 ari umushumba wa Diyosezi ya Byumba.

Yavutse tariki 20 Mata 1943 i Gatsirima, paruwasi ya Nyarurema dioyoseze ya Byumba.

Hagati ya 1952-1957 yize amashuri abanza i Kabare,Rushaki na Rwaza. Mu 1958 yinjiye mu iseminari nto Mutagatifu Dominiko Savio  ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965.

Muri Nzeri 1965 yinjiye mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda ahabwa ubupadiri  ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki. 

Kuva  1971 kugeza 1975, yari padiri wungirije muri paruwasi ya Ruhengeri, aho yavuye mu 1975 agiye kuba padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja kugeza 1986.

Hagati 1986na 1989, yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera umuyobozi. Kuva Nzeri 1989 kugeza mu Ukwakira 1991, yari i LUMEN VITAE mu Bubiligi.

Agarutse, yagizwe umwarimu n’ushinzwe umutungo mu i Semimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994. 

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi nibwo Myr Nzakamwita yagizwe umwepiskopi wa Byumba, hari tariki ya 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba  ku ya 2 Kamena muri uwo mwaka.

Kubera ibikorwa bye bijyanye no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge no kongera kubanisha Abanyarwanda, byatuma Myr Nzakamwita agirwa umurinzi w’igihango.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.