Views: 205

Abaturage bo hirya no hino mu Karere ka Gakenke bishimiye kongera kwifatanya mu gikorwa cy’umuganda, wari umanze imyaka ibarirwa muri ibiri warahagaze kubera Covid-19.

Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke, abaturage bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, wo kurwanya isuri mu mirima batunganya amaterasi yikora, gutunganya imihanda inyuranye, yiganjemo iy’ibitaka n’ibindi, mu Mirenge itandukanye igize aka Karere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, akaba n’imboni y’Akarere ka Gakenke Bwana Twagirayezu Gaspard ari kumwe na Hon.Depite Bitunguranye Diogene ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Busengo mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2022.

Nyiranizeyimana Olive wo mu Murenge wa Busengo, yavuze ko igihe cyari gishize batifatanya mu muganda, bari barahombye byinshi.

Yagize ati: “Imihanda yacu hamwe na hamwe yari yarazitse, yuzuyemo ibinogo, kubera imvura yagwaga igatera amasuri, akayangiza, tudafite uburyo bwo kuyakumira. Ahandi nko mu misozi miremire hari aho ubutaka bwatembanwaga n’amazi, imyaka yacu ikangirika kubera ko tutaherukaga guhurira hamwe nk’abaturage ngo dukore umuganda. Ubu turishimye kuba twongeye gukora igikorwa nk’iki kidufatiye runini. Ibyari byarangiritse byose tugiye kubisana twifashishije umuganda, ubuzima bukomeze “.

Abaturage barishimira ko bongeye kumva impanuro z’abayobozi zitangwa nyuma y’umuganda, aho bazitezeho inyungu nyinshi.

Hakizimana Théogène, yagize ati: “Inama dukorana n’abayobozi nyuma y’umuganda, icyorezo Covid-19 cyari cyarazigize amateka. Twariho mu bwigunge butewe no kudahura n’abayobozi bacu turi benshi nk’uku mubibona. Turishimye rwose kuba Leta yacu y’Ubumwe, yongeye kudukomorera umuganda ugakorwa, aho tuzajya tunaboneraho kuganira n’abayobozi bacu bakatugira inama z’uburyo tugira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu, natwe tukabagaragariza ingorane dufite. Iterambere ryacu rigiye kurushaho gukataza”.

Kuva icyorezo Covid-19 cyagera mu Rwanda mu mwaka wa 2020, ibikorwa bitandukanye harimo n’umuganda, byari  byarasubitswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo. Uko izo ngamba zagiye zishyirwa mu bikorwa, byafashije kugabanya ubukana bwacyo, umubare w’abandura n’abahitanwa n’icyo cyorezo ugenda ugabanuka, ndetse ibikorwa bimwe na bimwe bigenda byongera gusubukurwa harimo n’umuganda wongeye guhuza abaturage.

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko mu gikorwa nk’iki kibahuza ari benshi, badateze na rimwe gutezuka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19. Bikaba byagaragaye uyu munsi kuko abawitabiriye bose bagaragaye bambaye udupfukamunwa, kandi bahanye intera.

Abitabira umuganda bavuga ko ibiganiro bihuza abaturage n’ubuyobozi nyuma y’umuganda, bizarushaho kububakira imibanire n’imikoranire, bakaba batanze ibitekerezo bizashingirwaho mu igenamigambi ry’Akarere ry’umwaka wa 2022/2023 birimo ibirebana no kongera amashanyarazi n’amazi meza.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.