Views: 208

Abasesengura ibijyanye n’ubukungu, baravuga ko intambara y’u Burusiya na Ukraine iramutse imaze igihe kirekire byateza ingaruka zikomeye mu bukungu bw’ibihugu byinshi, zirimo itumbagira ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi zinyuranye, ibiciro by’ubwikorezi kubera umubare munini w’ibihugu bikorana ubucuruzi n’u Burusiya ndetse n’ibihugu by’iburayi.

Hagati mu cyumweru gishize ni bwo u Burusiya bwatangiye ibikorwa bya gisirikare ku gihugu bituranye cya Ukraine, aho ibihumbi by’abaturage bahunze iyi mirwano.

Mu gihe ubukungu bwa Ukraine busa n’aho butavuze byinshi mu gace iki gihugu gihereyemo,

Ubukungu bw’u Burusiya bwo busobanuye byinshi kuko iki gihugu kiza ku mwanya wa 5 ku isi mu gukorana ubucuruzi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. 

Mu mwaka wa 2020 ibicuruzwa byoherejwe mu Burayi bivuye mu Burusiya byanganaga na 37.9% by’ibyoherejwe byose, naho ibyatumijwe mu Burayi byanganaga na 36.5%. 

U Burusiya bwihariye 26% bya peteroli na 40% bya gaz byoherezwa mu Bulayi.

Muri rusange mu mwaka wa 2020 ubucuruzi hagati y’u Burusiya n’u Burayi bwari bufite agaciro ka miliyari 174.3 z’ama-Euro zirimo miliyari 95.3 z’ibicuruzwa byavuye mu Burusiya bijya mu bihugu by’i Burayi.

Aha niho Habyarimana Straton usesengura ibijyanye n’ubukungu, ahera yemeza ko igihe intambara y’u Burusiya na Ukraine yamara igihe kinini byateza ingaruka zikomeye mu bihugu byinshi.

Ati “Kubera iyi ntambara, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gukomanyiriza u Burusiya aho amabanki y’iki gihugu atongera gutanga serivisi z’ikoranabuhanga ibishobora guteza ingorane ku bakriya bazo, ibicuruzwa byinjizwa muri Amerika bivuye mu Burusiya na byo byarahagaritswe. mu mwaka wa 2020, ibi bicuruzwa byari bifite agaciro ka miliyari 24 z’amadolari.

Ubucuruzi bwa Afurika n’u Burusiya bwo bufite agaciro ka miliyari 20 mu mwaka, hari ibihugu bimwe byo muri Afurika ya Ruguru bikoresha 80% by’ingano ziva muri Ukraine n’u Burusiya.

Ibi umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Kigali akaba n’impuguke mu by’ubukungu, Dr Claude Rusibana abibonamo imbogamizi ikomeye kuko byanateza izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa binyuranye birimo n’ibikomoka ku ngufu nka peteroli na gaz.

Bimwe mu biciro by’indege zerekeza mu bihugu binyuranye ziciye mu Burusiya byatangiye kuzamuka, kuko zirimo kunyura kure kubera ko bwafunze ingendo ku ndege ziva mu bihugu bimwe na bimwe bifite aho bihuriye n’iyi ntambara. 

Ni mu gihe hari n’ahandi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatangiye kwiyongera, ibyo abasesenguzi basanga byafata indi ntera no ku bindi biciro igihe ikibazo cy’intambara ya Ukraine n’u Burusiya cyakomeza kumara igihe kinini.

RBA

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.