Views: 3156

Irushanwa ry’umusore uhiga abandi mu bwiza rizwi nka Mister Rwanda ryatangiriye mu gushaka abazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu rikaba ryatangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba ahazamutse abasore batanu.

Igikorwa cy’ijonjora ryo gushaka abazahagararira Intara y’Iburasirazuba cyabere mu Karere ka Rwamagana.

urugendo-rwo-gushaka-rudasumbwa-wu-rwanda-rwatangiye abasore-ba-mbere-biyerekanye-amafoto

Bamwe muri aba basore, mbere y’uko batambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka, bavugaga ko bafite icyizere cyo kuzamuka ku buryo hari n’abatatinyaga kubwira Umunyamakuru ko ikamba ari iryabo.

Aba bosore babanje gusuzumwa COVID-19 mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo, ubundi bahabwa nimero kugira ngo babone gutambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka.

Abagize akanama nkemurampaka mu gikorwa cy’ijonjora ry’aba basore, barimo umunyamakurukazi Aissa Cyiza.

Nyuma yo gutambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka, habayeho igikorwa cyo kwiherera kugira ngo hatoranywe abazahagararira Intara y’Iburasirazuba.

Abasore 5 babonye itike yo guhagararira Iburasirazuba:

Rukundo Dismas [Nimero 9],
Gatsinzi Didier [Nimero 16],
Mutangana Francis [Nimero 11],
Mugisha Faustin [Nimero 27]
Ngiruwonsanga Regis [Nimero 5]
Umunyamakurukazi Aissa Cyiza ari mu bagize akanama nkemurampaka
Babanzaga kwiyandikisha
SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru

14 thoughts on “Ihere ijisho abasore 5 bagiye guhagararira intara y’Iburasirazuba muri Mister Rwanda-AMAFOTO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *