Views: 664

Ni mugihe minisiteri y’uburezi ishishikariza abanyeshuri guhitamo kwiga amashuri y’imyuga,ni muri urwo rwego ikigo cyigenga cya C.F.P Museke Tvet school yafunguye ishami ryigisha abana gukora inkweto,ubusanzwe iki kigo cy’ishuri giherereye mu karere ka Gakenke mu murenge wa Nemba risanzwe ryigisha ubudozi bw’imyenda,Ni ishuri ryatangiye mu mwaka wa 2008 aho buri mwaka risohora abanyeshuri 100 bakajya ku isoko ry’umurimo.

Aha abanyeshuri bize gukora inkweto

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’ishuri bwatekereje gufungura ishuri ryigisha gukora inkweto nkuko bivugwa n’umuyobozi w’ikigo Munyarukundo vedaste ati “Twifuzaga guteza imbere imyuga no kubyaza umusaruro ibyiwacu birimo impu bijyanye n’umurongo washyizweho na nyakubahwa Poul Kagame ya made in Rwanda, Mu Rwego rwo gufasha abanyeshuri kuzaba ba rwiyemeza mirimo beza bejo hazaza bashobora guhangana kw’isoko ry’umurimo”

Uyu munsi abanyeshuri biga gukora inkweto muri iki kigo ni 25 barimo abakobwa 10 n’abahungu 15 ,bamwe mubanyeshuri barimo ishimwe kevin aremeza ko nyuma y’amezi 9 azamara ibyo yize bizamufasha kwiteza imbere ndetse agatandukana n’abakobwa bagenzi be bashukishwa ubusabusa maze bakabatera inda cyangwa bakabanduza indwara zandura nka SIDA,naho Manizabayo placide nawe avuga ko kwiga imyuga bizamufasha bikamuhindurira ubuzima anashimangira ko yiteguye kuba Rwiyemeza mirimo.
Basoza bavuga ko bakangurira bagenzi babo kuyoboka imyuga kuko ntawize imyuga usabiriza.

Ibikoresho byifashishwa mukwiga

Nyuma y’amezi icyenda abanyeshuri biga muri iri shuri bazahabwa seritifika(certificate) zizabafasha kuba ba rwiyemezamirimo bajyanye n’icyerekezo URwanda ruri kwerekezamo.

Abasoje amasomo muri iri shuri muri 2021 bihurije muri atelier Safina Nemba bemezako ubuzima bwabo bugenda buhinduka uko bwije n’uko bukeye bose bakaba bahuriza k’ukuba byarabafashije kwihuza n’abandi mu matsinda atandukanye yo mu midugudu batuyemo.

Bikaba biteganyijwe ko uyu mubare w’abanyeshuri biga mw’ishuri ryigisha gukora inkweto uzava ku 25 ukagera ku 100.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

One thought on “Gakenke:Abarebye kure bajyanye abana babo mumashuri y’ubumenyi ngiro”

Leave a Reply

Your email address will not be published.