Views: 660

Ishyirahamwe ry’Umupra w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Carlos Alos Ferrer ari we mutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Amavubi aho asimbuye Mashami Vincent.

Uyu mugabo ukomoka muri Espagne yasinye amasezerano kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022.

Carols w’imyaka 47 ni inararibonye mu mukino w’umupira w’amaguru dore ko yabaye umuyobozi wa tekiniki muri FC Barcelona, AS FAR Rabbat yo muri Maroc, Enasis yo mu cyiciro cya mbere muri Cyprus n’ikipe y’Igihugu ya Kazakhstan.

FERWAFA yari iherutse gutangaza  urutonde rw’abatoza 10 bagaragaje ko bashaka gutoza ikipe y’Igihugu Amavubi barimo na Stephane Constantine wigeze kuyitoza mu 2014.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.