Views: 717

Co-operative COVAFGA Buranga ikorera mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gakenke ikora Pineapple sweet wine (divayi y’inanasi) na MARACUJA Juice, ikaba ari cooperative yatangiye 2007 igamije guha agaciro abahinzi b’imbuto batuye mu Karere Ka Gakenke.

icyapa cya koperative COVAFGA Buranga k’umuhanda Kigali -musanze ahitwa Mukaziba

yi cooperative igizwe n’abanyamuryango 20 iyobowe na Nyiratebuka Bernadette, ikora pineaples sweet wine yifashishije inanasi kandi igakora n’umutobe w’amatunda,Imbuto ikoresha zituruka mu mirenge y’akarere ka Gakenke by’umwihariko Mataba nabMuzo n’indi mirenge igize aka kerere,Umuyobozi w’iyi co-operative akaba avuga ko covid19 yabahombeje arenga miliyoni 5 ariko akabashimira ubuyobozi bwa leta y’URwanda bwakumiye iki cyorezo bugashyira imbaraga mukuzana inkingo ubu ingamba zikaba ziri kugenda zoroha,Akaba avuga ko ubu ibikorwa bya cooperative byasubukuwe n’ubwo bitaraba ijana kw’ijana,Akomeza avuga ko ntagihindutse bafite icyizere cyo kuzahura ubuzima bwa cooperative.Uyu munsi abakozi bahembwa k’ukwezi baragabanutse bava kuri 40 bagera kuri 26 kubera icyorezo cya covid19.

Pineaples sweet wine zikorwa na COVAFGA Buranga

Ariko n’ubwo bahuye n’ingaruka za covid19,umwe mubakozi b’iyi coperative Turikumukiza savier w’imyaka 38 aremeza ko kuva muri 2016 akora muri iyi cooperative byamuhinduriye ubuzima,avuga ko yaguze umudugudu wo kubamo wa miliyoni 2 000 000 akomeza avuga ko muri aka kazi arinaho akura ibifasha umuryango we ugizwe n’umugore we n’abana 3.Naho umubyeyi w’abana 2 w’imyaka 36 aremeza ko akazi yahawe n’iyi co-operative kamufashije kwigira akavuga kandi ko amaze kugura amatungo magufi 3 akaba arihira n’abana be uko ari 2,ibi ngibi bose babihuza n’umucungamutungo wiyi cooperative uwitonze alice devotha umaze imyaka 4 muri aka kazi avuga ko amafaranga ahembwa amufasha kwirihira ishuri rikuru rya kaminuza kandi agakomeza avuga ko byahinduye imibereho y’umuryango avukamo.

Madame Nyiratebuka Bernadette uhagarariye koperative

Abanyamuryango ba cooperative bakaba barashize hamwe mu kurandura iyangizwa ry’ikirere aho batangiye gukoresha gas bateka umutobe w’amatunda,banashyize hamwe bagura imashini zikoresha umuriro w’amashanyarazi ni muri gahunda leta y’URwanda yihaye yo kugabanya ibyangiza ikirere nk’imyotsi iva mu nganda, kandi iyi cooperative yanashyize imbaraga mu kunoza ibyo bakora bagira isuku,ubu hakaba haratangiye itegurwa ry’impombo nto zizabafasha gutwara umutobe mu rwego rwo kwirinda gukorakora buri kanya mu nzoga no mu mitobe mugihe bataragera igihe bashira mu macupa.

pineaples sweet wine na Maracuja juice

Ubuyobozi bwa cooperative bugakomeza buvuga ko bwiteguye gufasha abahinzi bakorera ubuhinzi bwabo mu karere Ka Gakenke by’umwihariko abahinzi b’imbuto kongerera agaciro umusaruro w’abo ndetse n’abahinzi bose.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.