Views: 343

Umushakashatsi witwa Dr. BIHIRA Canisius Inzobere mu Bukungu n’Imibereho myiza yakoze agashya abasha kuvumbura imbabura icanishwa Umwuka na vidanje ibi byose Yabitewe no kubona ibiciro by’Ibicanwa nk’Amakara na Gaz byarazamutse cyane muri iyi minsi. Iyi Mbabura yakoze yayise Teka Neza. Kubera intambara y’Uburusiya na Ukraine yatumye ibiciro byarushijeho gutumbagira cyane.

Iyi mbabura uko ikora bituma abayikoresha batandukanye babasha kuzigama amafaranga menshi ugereranyije no kugura amakara kubera ko Ijerikani ya Vidanje ya (20Litres) ubu irimo kugura ibihumbi 4 ikabasha gukoreshwa mu gihe kingana n’ukwezi kose.

Mu kiganiro Rwandatoday.rw yagiranye na Dr. Bihira Canisius, Umuyobozi Mukuru wa B.C.AFADE Ltd yadutangarije icyatumye ashyira hanze iyi mbabura ko yabitewe no kugira ngo abashe kugoboka Abaturarwanda mu bibazo by’ibiciro by’Ibicanwa byazamutse cyane. Bagakoresha ibihendutse. Iki gikorwa Kandi kirarengera ibidukikije kubera ko Vidanje bayimenaga mu butaka ikabwangiza cyane. Amakara n’ayo ava mu biti biduha Umwuka mwiza duhumeka. Imvura n’ibikoresho binyuranye.

Turasaba ababishoboye Bose kuza kumuteza imbere bagura iyi mbabura idatwara amafaranga menshi kubera ko mu gihe cy’ukwezi kose uyiguze akoresha amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi bine iyo atekera Umuryango w’abantu 5.

Yakomeje adutangariza ko ushaka kuyigura ko idahenze. Ubu irimo kugura 35000frw agatandukana no kujya kugura amakara ahenze cyane.

Mu minsi iri imbere izaba yageze no mu mijyi yunganira Kigali Ndetse no mu Mahanga naho iraba yabagezeho mu minsi ya vuba cyane.

Yatubwiye Kandi ko afite umushinga wo kuyihuza n’Imirasire y’Izuba ikajya Icana amatara arenga 5 Ku bantu bataragerwaho n’Amashanyarazi.

Abayikeneye bayisanga mu mujyi wa Kigali aho akorera Ku Muhima Rd1 40 Haruguru ya SOFARU cyangwa se bakamuhamagara kuri nimero ya telephone igendanwa ariyo 0788322325.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.