Views: 457

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’igihugu APR FC, bwashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro. Itike ya macye ni 10,000 Frw.

Ni umukino uteganyijwe ku wa Kane tariki 19 uku kwezi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Uyu mukino ibiciro byawo byatumbagijwe ku buryo benshi bibajijeho.

Nk’uko babitangaje babinyujije ku rubaga rwa bo [APR FC], kwinjira ahasanzwe [General] ni ibihumbi 10 Frw, ahatwikiriye [Regular] ni ibihumbi 20 Frw, mu cyubahiro [VIP] ni ibihumbi 30 Frw mu gihe mu cyubahiro handi [V.VIP] ari ibihumbi 50 Frw ariko abazishyura aya bakazaba bemerewe kwinjiza imodoka.

Ibi bisobanuye ko mu mateka y’umupira w’amaguru w’u Rwanda, ari byo biciro biri hejuru ugereranyije n’indi myaka yabanje. Ubwo Rayon Sports yakiraga umukino ubanza izi kipe zanganyijemo 0-0, amafaranga make yo kwinjira yari ibihumbi 5 Frw.

APR FC iheruka gutsindwa na Kiyovu SC mu mukino w’umunsi wa 27, wa shampiyona y’umupira w’Amaguru mu Rwanda irasabwa gutsinda mucyeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports kugira ngo ikomeze muri ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro mu gihe Rayon Sports isabwa gutsinda cg kunganya ariko habonetsemo ibitego.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.