Views: 254

Bamwe mu bakorera imirimo itandukanye mu gakiriro k’Akarere ka Karongi kari mu murenge wa Rubengera baravuga ko babangamiwe no gutanga ikode ry’ibyumba  bakoreramo nyamara bidatunganyije.Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko ibyangiritse  byabaruwe kandi ko biri hafi gukorwa.

Bimwe mu byo abakorera muri aka gakiriro bavuga ko bitanoze birimo:kuvirwa mu gihe cy’imvura ku bakorera mu nyubako igeretse,imisarane ifunze n’ibindi.

Ubu bavuga ko babangamiwe no gutanga ikode ry’ibyumba bakoreramo kandi ibi bibazo bikihagararagara.

Nyirangezahayo Esperence agira ati:” Turi gukodeshwa amafaranga kandi ahantu ntabwo inzu imeze neza”.

Esperance akomeza avuga ko” ibihumbi 5000 mu kwezi,rwose mudukorere ubuvugizi babanze bakore iyi etage[igorofa] neza n’izi giriyaje [ariko yavugaga ibyuma bitangira byitwa garde-fou] basigemo utwanya duto ubundi badukodeshe ntabwo tuzanga gutanga ikode”.

Uwajeneza Aline agira ati:” Imbogamizi dufite ni uko hashize amezi abiri  batwaka amafaranga y’ikode kandi tuvirwa, imvura yagwa amazi akuzura mu nzu;tugakoropa tukaruha amamashini akarengerwa”.

Twahirwa Viateur avuga abakorera mu gakiriro basabye uburenganzira bwo kuba bakwikorera ibibangamye ”Twabasabye ko twakwisanira ubwiherero baranga,nyuma y’aho baza gukodesha agakiriro abarimo babategeka gutanga ikode ,ubu mu gakiriro hose nta hantu dufite ho kwiherera ,ubu block irimo imbaho itanga ibihumbi 70, irimo ababaji itanga ibihumbi 30,kandi umupangayi iyo yatanze ubukode ahabwa ibisabwa byose”.

Bwaba Nzabahima Ferdinand umuyobozi w’agakiriro k’akarere ka Karongi ku kibazo abagakoreramo bagaragaza avuga ko “Njye ndumva atari ikibazo,kuko abakorera mu gakiriro bajyiye bamenyeshwa ko hari igihe amazu azakodeshwa ubukode bugasana ahangiritse;ababyita ngo ni ikibazo ntabwo ari cyo kuko bamaze nk’imyaka itatu babiteguzwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madamu Mukase Valentine avuga ko ibyangirtse bizakemurwa bidatinze ati:

Igihari ni uko ibyangiritse nk’akarere twarabibaruye,turabizi ndetse turigutegura uburyo tujyiye kubisana;twari twagize ikibazo cy’ingengo y’imari ariko hari uburyo turi kureba uko tubafasha kugirango babashe gukorera ahantu hameze neza ;hari ibijyiye gukorwa vuba aha hakaba n’ibindi bizasaba ko tubona ingengo y’imari umwaka utaha bikazakorwa mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani”.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’agakiriro avuga ko gakoreramo abantu basaga 110 bakorera mu byumba 20 ari na byo bakodesha ku mafaranga atandukanye.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.