Views: 194
Mu karere ka Musanze, mu murenge wa Cyuve, Akagari ka Bukinanyana, mu mudugudu wa Mwirongi hari umuturage witwa Nkurikiyinka Emmanuel ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, uvuga ko amaze imyaka irenga itanu anyagirwa mu gihe ubuyobozi bw’umurenge buhora bumubeshya ko buzamwubakira none asigaye yihengetse mu gakoni ka metero imwe kuri imwe.


Nkurikiyinka Emmanuel yagize ati, “Maze imyaka irenga itanu inzu nabagamo isenywe n’imvura y’urubura, bikimara kuba gitifu w’akagari yaransuye ambwira ko bazanyubakira none amaso yaheze mu kirere kugeza n’uyu munsi. Ubu ndara muri aka gakoni kameze nk’ubwiherero.”
Uyu muturage akomeza agira ati, “Mu kwezi kwa Kane muri 2019 baraje bashyira insinga z’amashanyarazi ku nzu, bambeshya ko bazajya bancanira none dore ibi byuma byashaje bidakozwe na rimwe, keretse umubyeyi wacu Paul Kagame agize uko andengera nkabona aho kurambika umusaya n’aho ubundi baranyirengagije kandi urabona ko namugaye ukuguru.”

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve buvuga kuri iki kibazo maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Gahonzire Landuard avuga ko agiye kureba niba uyu muturage nawe yarashyizwe ku rutonde rw’abazubakirwa basenyewe n’ibiza.
Yagize ati “Ndaza kureba niba uwo muturage ari ku rutonde rw’abazubakirwa basenyewe n’ibiza hanyuma nawe igihe nikigera tuzamwubakire.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko nibabona hantu uwo muturage ari hatameze neza baazaba tumushakiye aho kuba mu gihe atarubakirwa.
Benshi mu baturanyi b’uyu muryango bakomeza bibaza niba kuri iyi nshuro bazabikora cyane ko n’ubundi mu myaka itanu ishyize bari bizeye ko ubuvugizi bugiye gukorwa ariko bigaherera iyo kugeza uyu munsi ntakirakorwa.


