Views: 173

Bamwe mu bahinga umuceri mu gishanga cya Mugonero giherereye mu karere ka Nyamasheke baravuga ko umuceri wabo uhora wibasirwa n’uburwayi bwabayobeye nyamara baba bateyemo imiti.Bifuza ko bafashwa guhangana na bwo kuko butuma batabona umusaruro mwiza.
Inzego zifasha aba bahinzi mu guhinga umuceri muri uyu murenge zivuga ko ubu burwayi bushobora kuba buterwa n’imbuto y’umuceri ihahingwa.

Iyo ugeze muri iki gishinga,ubona umuceri umwe warahinduye ibara ugira iryenda gusa n’umukara n’ubwo uvanze n’undi ufite amahundo.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko batera imiti uko bisabwa ariko ukanga ukarwara bikabayobera.
Nkurikiyumukiza Jean Pierre agira ati: “Hari ukuntu utera umuceri, wamara iminsi itatu cyangwa icyumweru aho kugirango ubone uhinduka icyatsi kibisi, uri gufata ahubwo ukabona uri kuma, ukagirango wawuteye nabi, ariko wawurandura ugasanga ni uburwayi bwahereye mu butaka.”

Mukashema Speciose we avuga ko “twateye umuti ariko urabona ko harimo usa n’umukara ni uburwayi, uko ugenda ucanura ni bwo bigenda birushaho kugaragara, ubwo rero urabona ko birwaye”.

Aba bahinzi bakomeza bavuga ko bita ku muceri uko bishoboka kose ariko ukanga ukarwara.

Mukandepanda Xaverina agira ati: “Umva tuwitaho ku buryo bwose bushoboka, ahubwo wenda niba imiti dutera itaberanye n’uyu muceri ntitubizi.Umuceri muri iki gishanga cyacu urarwara, ukareba ukabona umeze nk’uwo bamennyeho amazi ashyushye, ukaba ibihuhwe cyane, bigatuma umusaruro wacu utuba cyane:.

Aba baturage basaba ko hakorwa ubushakashatsi ku muti bashobora gutera umuceri nturware.”

Ukwishatse Marie Clarisse ashinzwe ubuhinzi bw’umuceri muri koperative ‘Abishyizehamwe’ ihinga muri iki gishanga, avuga ko iki kibazo ahanini giterwa n’uko hataraboneka imbuto nziza ihagije kandi iberanye n’iki gishanga.

Ati:” Ubundi ikibazo kiba gihari ni uko tutarabona imbuto twakuye ku mutubuzi ihaza igishanga, ni yo nzira nziza yo gukemura ikibazo cy’uburwayi…kuko ahanini iyo imbuto yavuye ku musaruro basaruye bituma uburwayi bugenda bukura, rero turi kugerageza imbuto zitandukanye kugirango tujye dusimburanya, turebe ko byatuma uburwayi bugabanuka, gusa iyo hagize uburwayi bugaragaramo dutera umuti, kandi hari ubwo bishiramo”.

Kuri ubu muri iki gishanga hahingwa ubwoko butatu bw’umuceri aribwo Mfashingabo, Yuni yuni, na Kigori isanzwe.

s/radio isangano

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.