Views: 3534

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022,Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yayoboye ikiganiro n’abanyamakuru ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko niyo ibiciro ku masoko bitazamuka,Leta y’u Rwanda yari yatangiye kuganiro ku kibazo cy’umushahara wa mwarimu ndetse n’abakozi b’utugari.

Ati “Twagifatiye ingamba n’ubundi zigikomeza.Murabizi twari twatangiye kuzamura 10% by’umushahara wa mwarimu buri mwaka.Hashize imyaka 3 ku ngengo y’imari ya leta twongera 10% ku mushahara wa mwarimu.

Ikibazo gihari nuko ku mwarimu wo mu mashuri abanza aba ari make kuko uwo mu mashuri yisumbuye aba menshi kuko aba yisumbuyeho gatoya.Ndagira ngo mbabwire ko hejuru ya 10% ryagiye ryiyongeraho na nubu twongeraho,hari ibindi duteganya bizaba ari byiza ku mushahara wa mwarimu.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari n’ibindi guverimoma iri gutegura bizagira ingaruka nziza ku mushahara wa mwarimu.

Ati “Umwarimu n’abakozi bo mu tugari batekerejweho ku buryo ibyabo nibimara gutungana kandi ntibizatinda, tuzabibatangariza.

Kuva mu kwezi kwa 3 muri 2019, Guverinoma y’u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu ho 10 ku ijana ry’umushahara yari asanzwe ahabwa ndetse na nyuma y’aho wakomeje kuzamurwa gusa ntabwo urabasha kugera ku rwego ubahaza.

Leta y’u Rwanda yagiye ikora byinshi byerekeranye no kuzamura imibereho myiza ya mwalimu, birimo gutera inkunga Umwalimu SACCO.

Ibyo bigakorwa nk’uburyo bwo kuyongerera ubushobozi bwo guha inguzanyo zifasha abarimu kwiyubakira amacumbi no gukora imishinga itandukanye ibabyarira inyungu.

Mu kunganira abarimu kandi, abarimu b’indashyikirwa bagenda bahabwa ibihembo binyuranye.

Buri mwaka tariki ya 5 Ukwakira ubwo haba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, mu Rwanda hahembwa abarimu babaye indashyikirwa kurusha abandi mu byiciro bitandukanye birimo abigisha mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.