Views: 348

Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi bahagarariye abandi bo mu Turere twa Rulindo,Gakenke na Gicumbi basabwe gukomera ku ndangagaciro z’ubumwe, ubutwari, ubwitange no gukunda Igihugu; kuko ari yo mahitamo abereye u Rwanda, akaba ari na yo azarugeza ku iterambere ryifuzwa.

UWITONZE Patricie

UWITONZE Patricie yagize ati:Dufite amahirwe y’uko ubuyobozi bwacu butuba hafi budusobanurira amateka y’Igihugu cyacu, bityo tukabasha kumenya ingorane cyahuye na zo, n’icyo twakora ngo tugikorere ibyiza. Umurimo utoroshye ariko kandi ushoboka twe nk’urubyiruko dufite ubu, ni uwo kuvuguruza abinangiye, bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Amahirwe akomeye dufite nk’urubyiruko, ni uko n’uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga buhari kandi butworoheye; bityo nk’urubyiruko tukaba dufite intego yo gukomeza kuryifashisha duhangana n’abapfobya amateka yacu”.

Urubyiruko kandi rwahawe ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda, rugaragaza ko rwifuza ko rwarushaho kubona amakuru ajyanye na yo; rukagira uburyo bwo kubona ibitabo byayo n’ururi mu mahanga rukabasha kujya ruyasoma.

Gaspard TWAGIRAYEZU is the Minister of State in Charge of Primary and Secondary Education

Hon Gaspard Twagirayezu yabwiye urubyiruko ko iki gikorwa cyo kwibuka kirufasha kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, hakabaho gufata ingamba zo kubaka u Rwanda.

Yakomeje asaba urubyiruko guharanira kwiyubaka no kwigirira icyizere cyo kubaho kandi rukabaho neza, rugaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ihuriro ‘Igihango cy’Urungano’ ryateguwe Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’ Umuco, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ryahurije hamwe urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.