Views: 365

Ubuyobozi bw’ibitaro by’ikitegererezo bya Kibuye buravuga ko ubuke bw’abakozi ari imwe mu mpamvu ituma ibitaro bidaha serivisi nziza ababigana.Byavuzwe kuri uyu wa Gatatu ubwo abasenateri bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu mu sena y’u Rwanda bari mu gikorwa cyo gusura amavuriro n’ibigo nderabuzima byo muri aka karere bareba imitangire ya serivisi z’ubuvuzi n’imivurire y’indwara zitandura mu bigo nderabuzima.

Ibi bitaro bivuga ko bibura abakozi 38 barimo abaganga,abashoferi,n’abandi bo mu nzego zinyuranye kugirango ababigana babone serivisi inoze.Dr Ayingeneye Violette umuyobozi mukuru wabyo ni byo agarukaho.

Agira ati:”Ibibazo twagaragaje icya mbere ni ubuke bw’abakozi kuko nk’uko mubizi twavuye ku bitaro by’akarere duhinduka ibitaro by’icyitegererezo rero iyo serivisi tugomba gutanga ntabwo yuzuye kuko dufite abakozi bake aho twagaragaje ikibazo cy’umugynécologue[muganga w’ababyeyi]…dufite umwe,umupédiatre[muganga w’abana] umwe ,uwo muntu ntawo yakora iminsi yose irindwi   amasaha 24 kuri 24 kandi ibitaro byose twegeranye bigomba kohereza abarwayi hano,ibi bigira ingaruka kuko serivisi dutanga iba itanoze ku rwego tubyifuzaho”.
 
Dr Ayingeneye akomeza avuga ko ubuke bw’abakozi bugira ingaruka ku bitaro:

Bigira ingaruka kubera ko hari abaganga bamwe b’inzobere tudafite,hari ikibazo cy’abakora kuri za caisse badahagije yemwe n’abashoferi batwara ambulance[imbangukira gutabara] ntabwo bahagije ku buryo hari igihe bashoboara guhamagara ambulance ikabura umuntu uyitwara kandi twakagombye kubona umuntu uyihagurutsa mu buryo bwihuse”.

Senateri Habineza Faustin avuga ko iki kibazo cy’ubuke bw’abakozi   bajyiye kugikorera ubuvugizi.

Ati:” Ibibazo twabonye byose ni ugukora ubuvugizi,urabona nk’ibyo bavugaga by’abaganga,urabona bakoze organigram igaragaza umubare w’abaganga bakeneye ariko uwo mubare ntiwahita wuzura ako kanya kuko bisaba kugenda babikora kandi ingamba zarafashwe nko ku baforomo ni ho hari ikibazo  murabizi ko hari gahunda ya leta yo gushyiraho amashuri yo kwigisha abaforomo na bwo bazarangiza mu myaka ibiri wenda,ubwo abazaza bazabinjizamo banakomeza kwigisha abandi,kugeza igihe abakenewe bazuzurira”. 

Amakuru atangwa n’ibitaro by’ikitegererezo bya Kibuye avuga ko byemerewe kugira abakozi basaga 240,kuri ubu bifite 202 gusa.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.