Views: 445

Abahinga inanasi mu Karere Gakenke, basanga uburyo bateganya umwaka utaha bwo kumisha inanasi mbere y’uko zoherezwa mu mahanga ari indi nyongeragaciro izaba ije kunganira ibyakorwaga birimo kuzikoramo imitobe, bityo bizeye badashitikanya ko iterambere bari bagezeho rizikuba kenshi.

Igihingwa cy’inanasi muri Gakenke kimaze imyaka isaga 40 gitangiye kuhahingwa, abahinzi banini n’amakoperative azihinga bavuga ko zimaza kubateza imbere bifatika.

Abahinga inanasi muri Gakenke n’afatanyabikorwa babo bizeye ko imikoranire myiza izakomeza nta kibazo cy’isoko bafite. kuko izo beza zimwe ziribwa bisanzwe nk’imbuto, zijyanwa hirya no hino ku masoko; izindi inganda zikazongerera agaciro.

Uburyo bwiza bwafasha ubuhinzi bw’inanasi gutera imbere ni ukuzongerera agaciro akaba ari muri urwo rwego hari abashoramari babikora barimo na Sina Gerard, umwe mubagura inanasi nyinshi zera mu Gakenke. Hari kurebwa uko zakoherezwa mu mahanga ari utugunguru tw’umutobe cyangwa zumishijwe.

Muhawenimana Immaculée umwe mu bahinzi b’inanasi ba koperative COAFGA  w’imyaka 29 avuga ko bibanze ku gihingwa cy’inanasi  kubera ko aricyo gihingwa  babona kiri kubateza imbere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko  inanasi zifatiye runini ubukungu bw’Akarere n’abagatuye, bityo rero babukurikiranira hafi. 

Mu Mirenge 8 ihinga inanasi muri 19 igize Akarere; Umurenge wa  Gakenke, Gashenyi na Karambo byihariye ubuso bunini muri hegitari 2600  zihinzeho  inanasi mu Karere kose. Nibura ku mwaka mu Gakenke hera toni 2125 zinjiza asaga Miliyoni  318Frw bitewe n’umusaruro wabonetse n’uko isoko rihagaze. Abahinzi banini b’inanasi ni 1906 . Burya inanasi, uretse kwinjiriza benezo agafaranga, zizwiho no gufata ubutaka zikaburinda  isuri.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.