Views: 1608

Ahagana saa 17h30 kuri uyu wa Kane bisi itwara abagenzi ya kampani Ritco yari ivuye i Kigali ijya i Rusizi yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi.Abagenzi barimo bashoboye kuvamo ariko yo iracyagurumana.Icyayiteye ntikiramenyekana.

Bamwe mu bagenzi barimo batangaje ko batangiye kumenyesha uwari uyitwaye ko bari kumva ibintu biturika bageze i Nyange mu karere ka Ngororero.



Igeze i Rubengera mu karere Karongi mu ma saa 17h30 iyi bisi yafashwe n’inkongi y’umuriro,itangira guturika ari na ko umuriro n’umotsi mwinshi byiyongera.

Abaturage n’inzego z’umutekano  bagerageje kuzimya  bakoresheje ibizimya muriro bari bafite ariko birananirana.

Kugeza iyi nkuru ikozwe uwari utwaye iyi bisi twari tutaramubona.

Twagerageje  kubaza polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuri iyi mpanuka ariko ntibiradukundira.

Ubuyobozi bwa kampani ya RITCO mu karere ka Karongi buvuga ko iyi bisi yarimo abagenzi 52.

Iyi bisi kugeza aya masaha iyi nkuru ikozwe iracyagurumana.



Bamwe mu bagenzi bavuze ko hari imwe mu mizigo yabo yahiriye muri bisi.

Iyi nkuru turacyayikurikirana

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.