Views: 48


Dwayne Michael Carter Jr. umuraperi wamamaye nka Lil Wayne yabujijwe kwinjira ku butaka bw’Ubwongereza azira gukurikiranwa n’amategeko inshuro nyinshi iwabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu muraperi abujijwe gutaramira muri iki gihugu nyuma y’imyaka 14 yari amaze atahataramira.

Lil Wayne yari yitabiriye iserukiramuco rya Strawberries & Creem riteganyijwe kuva tariki 18 Kamena 2022.

Bamwe mu bateguye iki gitaramo bavuze ko bafashe umwanzuro wo kumusimbuza Ludacris kuko we yabasha kuhagera kandi nawe akishimirwa n’abafana.

Lil Wayne abujijwe kwinjira kuri ubu butaka ku nshuro ya kabiri aho ku nshuro ya mbere nabwo yazize kuba akurikiranwa n’inkiko.

Lil Wayne aherutse gukatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka icumi ahoyari yemeye ko yari atunze intwaro mu buryo utemewe n’amategeko ariko ntiyatinzemo kuko yaje kubabarirwa na Donald Trump wari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika bituma arekurwa igihano kitarangiye.

Ibi rero bikaba ari bimwe mu bigongana n’itegeko ryo mu Bwongereza aho umuntu wakatiwe n’urukiko igifungo kirenze amezi 12 aba atemerewe kwinjira ku butaka bw’iki Gihugu.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.