Views: 197

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rwamagana bavuga ko bishimiye kongera kumurikira abaturage ibikorwa babakorera Nyuma y’imyaka ibiri ritaba kubera icyorezo cya covid-19.

Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere  ryatangiye kuwa 15 kamena 2022 ku kibuga cya Polisi mu murenge  wa Kigabiro .buri mwaka iri murikabikorwa  ritegurwa  hagamijwe gusobanurira abaturage ibibakorerwa .

Uwayezu Valens , umuyobozi wa JADF mu karere ka Rwamagana yavuze icyorezo cya covid-19 cyatumye mu myaka ibiri ishize badashobora gutegura imurikabikorwa kuko mu mwaka wa 2020 ritabashije kuba naho mu mwaka ushize wa 2021 iryo murikabikorwa ntiryabaye imbonankubone, ryabaye hifashijwe ikoranabuhanga no mu bitangazamakuru .

Abafatanyabikorwa b’akarere bitabiriye kumurika ibikorwa bikorerwa mu karere ka Rwamagana bavuga bigiye kubafasha gusobanurira abaturage ibyo bakorerwa.

Iradukunda Mireille, umuyobozi wa Rwanda women network yavuze ko imurikabikorwa rizabafasha gusobanurira abaturage ibyo bakora.

Yagize ati”Twishimiye Kuba twongeye gukongera kumurika ibikorwa dukorera muri aka karere,dufite ibikorwa bitandukanye birimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina ndetse no kurwanya inda ziterwa abangavu ariko tunafasha umugore kwiteza imbere,hari ibikorwa bikorerwa mu mbuga zacu z’abagore tubafashirizamo kwiteza imbere kugirango tugire umuryango utekanye kandi uteye imbere ibyo byose turimo kubisobanurira abaturage.Iyo twitabiriye iri murikabikorwa tubona uko dusobanurira abayobozi n’ abaturage serivisi tugeza ku baturage bigatuma abazikeneye batugana ari benshi.”

Turatsinze Theoneste umuyobozi wa koperative Gwiza,avuga ko kwitabira imurikabikorwa bibafasha kugaragaza ibikorwa bakora bakanahungukira ubumenyi .

Ati” Iri mirukabikorwa ni ryiza cyane,nkuko mubibona twazanye ibikorwa byacu dukora  kugirango tubyereke abahinzi  bagenzi bacu. Kwitabira imurikabikorwa tubona tuzahungukira Ibintu byinshi kuko hari bagenzi bacu b’amakoperative baba baje kumurika ibikorwa bakora by’ubukorikori ku buryo natwe tuzahakura ubumenyi bwo gukora ibindi gikorwa byaduteza imbere bitari ubuhinzi.”

Ubuyobozi bw”akarere ka Rwamagana buvuga ko imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere rifasha ubuyobozi n’abafatanyabikorwa gusobanura ibyo bakorera abaturage,nkuko byemezwa na Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere.

Agira ati”Ubuyobozi bw”akarere n’abafatanyabikorwa bacu tugomba gusobanura ibyo dukorera abaturage,ibyo dukora twese tubikorera abo baturage kuko  badahari ntacyo twakora . Gusobanurira ibyo dukora bituma abaturage bashobora kujora ibidakorwa neza bigakosorwa .”

Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ryateguwe n’ihuriro ryabo JADF ku bufatanye n’akarere ka Rwamagana.Ryatangiye kuwa 15 Kamena rikazasozwa kuwa 17 Kamena 2022 .

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.