Views: 506

Uwimana Emmanuel uhagarariye umushinga w’itsinda ryitwa Indashyikirwa  mu Murenge wa Ruli utegura ndetse ukanashishikariza abaturage gutegura ingemwe za kawa no gukundisha urubyiruko ibikorwa bibateza imbere harimo gutegura ingemwe za kawa guhera ku ndete y’urubuto bakayitegura mu butaka, bakayikurikirana, bagakora pipenieri bakagemeka ndetse no kugeza urugemwe rukuze rukagezwa mu mirima y’abaturage avuga ko biteje imbere babikesha gutegura ingemwe za kawa.

Itsinda ry’Indashyikirwa rishinzwe gutegura ingemwe za kawa ndetse no gushishikariza abaturage kuzihinga no kuzikunda byumwihariko urubyiruko rutuye mu Murenge wa Ruli bageze ku rwego rushimishije.

Uwimana yakomeje avuga ko na nyuma yo gutegura ingemwe bakurikikirana kugira ngo barebe  uburyo kawa ifashwe ndetse no kugeza igihe izatanga umusaruro.

Yakomeje avuga kandi ko bageze ku bikorwa byinshi bitandukanye harimo urubyiruko rutagiraga icyo rukora ariko ubu bakaba babasha kubona igishoro gito aho bamwe bakora imishinga mito y’ubworozi bw’amatungo magufi abandi bagashinga za alimentation ku buryo mu cyumweru kimwe buri wese yinjiza ibihumbi 60.

Ibi bitanga icyizere yuko mu mwaka umwe cyangwa ibiri urubyiruko rwo  mu Murenge wa Ruli bazaba bageze ku ntera ishimishije.

Uwimana yavuze kandi ko ababyeyi babo bababereye urugero rwiza kuko guhinga kawa ari igikorwa cyiza gitanga amafaranga muri uyu mu Murenge wa Ruli ndetse no mu gihungu.

Yashishikarije urubyiruko bagenzi be gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere ati” Nutazagira amahirwe yo gukora mu ikawa arebe ikindi cyamuteza imbere ariko by’umwihariko nagira amahirwe yo gutura mu Karere keza kawa akurikire kawa, ayihinge, ayikunde, ayiteho kuva ikiri urugemwe kugeza ikuze kuko kawa itanga umusaruro ushimishije”.

Twagiramariya Christine w’imyaka 30 utuye mu Murenge wa Ruli avuga ko amaze kwiteza imbere abikesha amafaranga yakuye mu mushinga w’Itsinda Indashyikirwa utegura ndetse ukanashishikariza abaturage gutegura ingemwe za kawa, akaba amaze kwigurira ingurube 5, akaba afite intumbero yo gukora akiteza imbere akabasha gushinga uruganda rwa sosiso cyangwa yabona kawa ariyo irikwihuta akaba yashinga uruganda rwa kawa.

Ibi bikorwa by’urubyiruko by’umushinga w’itsinda ry’indashyikirwa mu Murenge wa Ruli utegura ndetse ukanashishikariza abaturage guhinga kawa bituma babona ibyo bakenera ntibibe, nti bajye mu buraya, ntibajye mu biyobyabwenge kuko baba  bafite icyo gukora.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.