Views: 194

Mu cyaro cya Bambali mubirometero bitari bike uvuye mu murwa mukuru w’igihugu cya Senegal Dakar niho havumbutse zahabu yarihishe mucyondo “Sadio Mane”. 

Rutahizamu wa Liverpool FC Sadio Mane inzozi ze z’umupira w’amaguru yazitangiye mumwaka wa 2002 ubwo ikipe y’igihugu cye cya Senegal yari ihagarariye mu marushanwa y’igikombe cy’isi yaberaga muri Korea maze ikaviramo muri 1/4 cy’irangiza.

Urugendo rwe yarutangiriye mugace akomokamo ka Bambali maze nyuma yaho abo mumuryango we babonye impano umuhungu wabo afite bafata umwanzuro wo kumujyana mumurwa mukuru Dakar kugirango amakipe akomeye a amubone.

Sadio Mane ntiyatinze kubonwa n’ amakipe menshi akomeye kubera impano yari afite kuko hadaciye kabiri yahise ashakwa na FC Metz yo mugihugu cy’ubufaransa doreko yahise ayerekezamo.

Nyuma ya Metz Sadio Mane yahise yerekeza muri Redbul Salzburg yo mugihugu cya Otirishe ari naho yavuye yerekeza mugihugu cy’ubwongereza muri Southampton maze nyuma yaho yerekeza muri Liverpool ari naho yabereye ikimenyabose kuko yafashije iyi kipe kwongera kwegukana igikombe cya shampiyona y’ubwongereza premier league nyuma y’imyaka 30.

Uwavuga ko yagiriye ibihe byiza muri iyi kipe ya Liverpool ntiyaba ari Kure y’ukuri kuko ibikombe by’umukinnyi kugiti cye uyu musore yatwaye byose yakinaga muri Liverpool. Muri ibyo bikombe twavuga nka Ballon d’or ihabwa umukinnyi wahinze abandi k’umugabane w’Africa ndetse n’ibindi bihembo bihabwa umukinnyi kugiti cye muri Liverpool FC.

Kuri ubu biravugwa ko Sadio Mane yamaze kumvikana na FC Bayern München yo mugihugu cy’Ubudage kuri miliyoni 35 z’amayero akoreshwa k’umugabane w’iburayi. Sadio Mane avuye muri Liverpool nyuma yo kongera kugarura iyi kipe kuruhando rw’amakipe akomeye kumugabane w’iburayi.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.