Views: 67

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwatangaje ko  abafatanyabikorwa mu iterambere bagize uruhare mu gufasha abaturage mu bikorwa buo kubateza imbere, bakoresheje ingengo y’imari irenga miriyani eshanu mu mwaka w’imihigo wa 2021/2022.

Uwayezu Valens, umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere JADF

Uwayezu Valens, umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere JADF,ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere mu karere ka Rwamagana kuwa 17 Kamena 2022,yavuze ko abagize JADF bakoresheje ingengo y’imari ya miriyari  eshanu na miriyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Uyu mwaka w’ingengo y’imari turimo gusoza , abafatanyabikorwa mu iterambere batanze miriyari eshanu na miriyoni magana ane,ayo mafaranga yagiye mu bikorwa byo gufasha abaturage mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. “

Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana,yavuze ko abagize JADF nagize uruhare mu gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye .

Yagize ati”Abafatanyabikorwa bikorwa baci badufashije bikorwa birimo ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.Amafaranga menshi yagiye mu buhinzi,abahinzi bahawe amahugurwa n’inyongeramusaruro,twafatanyije mu kubaka ibigo mbonezamikorere (Ecds),hubatswe ikigo nderabuzima mu murenge wa Mwulire banadufashije no kubakura amacumbi abatishoboye.Abafatanyabikorwa 87 bose dufite bose nagize uruhare mu bikorwa byakozwe bagira n’uruhare mu bukangurambaga bufasha  mu guhindura imyitwarire no guteza imbere ubuzima rusange.”

CG Gasana Emmanuel, guverineri w’intara y’Iburasirasibuza

CG Gasana Emmanuel, guverineri w’intara y’Iburasirasibuza, yashimiye abafatanyabikorwa b’akarere bafasha Leta guteza imbere imibereho y’abaturage.

Agira ati”Ntacyo Leta yageraho idafite abafatanyabikorwa, ibikorwa bakora ni ingenzi muri politike za Leta  no mu iterambere ry’abatirage.abafatanyabikorwa dufatanya byinshi ntabwo ari ziriya miriyari bavuze ahubwo tunafanya mu bindi birimo n’umuganda,gufata umwanya wanyu mugatera inkunga Leta ni ibintu by’agaciro kuko byihutisha iterambere ry’abaturage.”

Agakiriro ka Rwamagana bashimiwe imikorere myiza
SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru https://web.facebook.com/me/

Leave a Reply

Your email address will not be published.