Views: 717

Muruzinduko abadepite bakomeje kugirira mu mirenge igize Akarere ka Rulindo

Kuwa gatanu basuye umurenge wa Base mu karere ka Rulindo, aho basuye Isoko rijyanye n’icyerekezo riri kubakwa muri centre ya Base ,agakiriro, inganda,imishinga y’urubyiruko,iy’abafite ubumuga n’ibindi.

Nyuma yo gusura ibi bikorwa bahuriye n’abaturage b’uyu murenge wa Base ku kigo cy’amashuri cya Gs Kiruli bagirana ibiganiro, aho abadepite basabye urubyiruko gutinyuka bagakora bihangira imirimo,gufasha abakecuru n’abasaza gusaza neza,kwirinda amakimbirane mungo no mumiryango kuko bisubiza inyuma Igihugu ,ndetse no kwita kw’isuku n’isukura, no kurwanya ruswa n’akarengane.

Abadepite Kandi bakiriye banumva ibibazo by’abaturage bimwe bibonerwa ibisubizo ibindi bijya gusuzumirwa mu inteko nshingamategeko.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *