Views: 66

Abantu 268 nibo bimaze kwemezwa ko bishwe n’umutingito wibasiye Intara ya West Java muri Indonesie kuri uyu wa Kabiri, ugasenya inzu zo guturamo n’izindi nyubako nk’amashuri muri aka gace gatuwe cyane.

Abakora ibikorwa by’ubutabazi bakomeje gushakisha ko hari abarokotse uyu mutingito wo ku gipimo cya 5.6 wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere wishe cyane abana abandi bagakomereka.

Ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza muri Indonesie cyatangaje ko hari abantu 151 bagishakishwa n’abandi barenga 1000 bakomeretse. Ni mu gihe inzu zirenga ibihumbi 22 zasenyutse, abantu barenga ibihumbi 58 bava mu byabo.

Guverineri wa West Java, Ridwan Kamil, yavuze ko abenshi mu bapfuye ari abana, aho amashuri yagize ibibazo cyane ari ay’abayisilamu. Impamvu abana bapfuye cyane ni uko saa saba ari bwo umutingito wabaye kandi bakaba bari mu mashuri.

Uyu mutingito kandi watenguye n’imisozi mu mujyi wa Cianjur muri West Java. Abaturage bagwiriwe n’ibyumba by’inzu n’ibisenge baheramo kandi byose byabaye mu mwanya muto cyane.v

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *