Views: 397

Lionel Messi yatangiye igikombe cy’Isi nabi nyuma y’uko Argentine yatsinzwe umukino ubanza na Saudi Arabia 2-1.

Wari umukino gufungura imikino yo mu itsinda C y’igikombe cy’Isi cya 2022 kirimo kubera muri Qatar.

Argentine ya Messi yakinaga Saudi Arabia yafatwaga nk’intsina ngufu kuri uyu mukino.

Argentine yatangiye neza cyane ubwo Lionel Messi yatsindaga igitego cya mbere kuri penaliti ku munota wa 10, ni ku ikosa ryakozwe na Leandro Parades.

Lautaro Martinez ku munota wa 29 yatsindiye Argentine igitego cya kabiri ariko umusifuzi aracyanga avuga ko habayeho kurarira. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Saudi Arabia yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego cyo kwishyura ku kabi na keza.

Ku burangare bwa ba myugariro ba Argentine ku munota wa 48 Saleh Al-Shehri yishyuriye Saudi Arabia ku mupira yari ahawe na Firas Al-Buraikan.

Mu gihe Argentine yari itarumva ibiyibayeho, ky munota wa 53 Salem Al-Dawsari yatsindiye Saudi Arabia igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Argentine yahise ikanguka irasatira ndetse yiharira umupira aho yaremye uburyo bwinshi ariko kububyaza umusaruro biranga.

Binyuze mu bakinnyi ba yo barimo Lionel Messi, Angel Di Maria bagerageje amahirwe atandukanye ariko umunyezamu Mohammed Al-Owais ababera ibamba. Umukino warangiye ari 2-1.

Undi mukino wo muri iri tsinda urahuza Mexico na Poland.

Wari umukino utoroshye

Lionel Messi ntabwo yumvaga ibirimo kumubaho

Saleh Al-Shehri nyuma yo gutsindira Saudi Arabia igitego cya mbere

Salem Al-Dawsari yishimira igitego cya kabiri

Byari akababaro ku bafana ba Argentine

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *