Views: 248

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke basabwe gushyira imbaraga mu burezi bw’abana biga mu mashuri y’incuke ndetse na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Hari mu mwiherero w’abagize Inama Njyanama y’aka Karere wari umaze iminsi itatu ubera mu Karere ka Musanze.

Bamwe mu bitabiriye uyu mwiherero bavuga ko ubongereye ikibatsi mu mikorere y’abo.

Madamu Nirere Marie Goreth, Umujyanama ushizwe Komisiyo y’Ubugungu avuga ko uyu mwiherero wateguwe nyuma yaho abagize Inama Njyanama bari bamaze igihe bari gusura abaturage bakusanya ibibazo bakaba bumva ko bagiye kurushaho kunoza no kwegera abaturage cyane cyane ku Midugudu aho batuye bakemura ibibazo byabo ndetse no kurushaho kunoza uburyo bw’imitangire ya serivisi haba mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo umuturage igihe cyose ashakiye serivisi ayibone kandi ayibone ku gihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli Bwana Hakizimana Jean Bosco avuga ko nk’Abayobozi b’Imirenge, nyuma y’uyu mwiherero bizatuma barushaho kunoza imikorere kugira ngo bashakire hamwe n’abandi bafatanyije kuyobora gukemura ibibazo bafite bashyira umuturage ku isonga, kugira ngo umuturage arusheho guhabwa serivizi nziza kandi arusheho kubona ibyo akeneye bimufasha kwihutisha iterambere n’imibereho myiza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Hon. Gaspard Twagirayezu yagaragaje ko mu gihugu abana 25 % aribo bonyine bagana Amashuri y’incuke ati” kubera ko imibare iracyabereka ko bari hasi mu rwego rw’Igihugu,hakaba rero hasabwa gushyira abana bincuke mu mashuri kugira ngo abana batangire ishuri hakiri kare ibi bikaba byubaka wa musingi tuba dukeneye mu ireme ry’uburezi kubera ko iyo abana batangiye kwiga hakiri kare bituma biga neza  mu mashuri abanza ndese n’andi azakurikiraho ”.

Uyu muyobozi kandi yasabye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka  Gakenke kutajenjekera abayobozi b’ibigo by’amashuri bigira ntibindeba.

Ati: “igihe cyose iterambere twifuza ritajyana n’ubushobozi buhari biba bivuga ko hari ikibazo mu miyoborere, ni muri urwo rwego abayobozi b’amashuri bakomeje kubafasha no kubongerera ubushobozi ndetse bizanakomeza ariko abakigaragaza integenke bagomba gufatirwa ibyemezo kandi byihuse”. 

Akarere ka Gakenke gaherutse kwanikira utundi turere mu mitangire ya serivise. Abayobozi muri aka karere basabwe kurushaho kwitangira akazi bagamije iterambere n’imibereho myiza by’abaturage nk’uko bishimangirwa na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke Bwana Mugwiza Télesphore.

Mugwiza Telesphore avuga ko bagize umwanya mwiza ariko hari aho bagifite ibipimo bikiri hasi, aho akaba ariho bagiye gushyira imbaraga n’ugushyira hamwe bagakora nk’ikipe kandi bagaha umwanya umuturage, bakamwegera, bakamwumva kandi bakamufasha bamuha umwanya mubyo akorerwa.

Uyu mwiherero witabiriwe n’Abayobozi b’Akarere ka Gakenke bakurikira :Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, Inzego z’Umutekano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange , Abayobozi b’amashami atandukanye mu Karere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *