Views: 186

Mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri umugezi wa Musogoro watwaye umuturage witwa Ntawugashira Rachel w’imyaka 55 y’amavuko utuye mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi.Ubuyobozi bw’uyu murenge buravuga ko ataraboneka hagikomeje ibikorwa byo kumushakisha.

Ni umugezi wuzuye bitewe n’imvura yaguye mu bice bitandukanye by’akarere ka Karongi mu ijoro ryakeye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugabano Niyonsaba Cyriaque,yabwiye radiyo Isangano ko imvura yatumye umugezi wa Musogoro wuzura utwara  umuturage wageragezaga kuwambuka ubwo yari atashye.

Ati: “Ahagana saa tanu z’ijoro,ubwo uwitwa Ntawugashira Rachel w’imyaka 55 yari atashye avuye hakurya mu mudugudu wa Rubona mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Rubengera  yari ari kumwe na murumuna we,umwana abereye nyina wabo ndetse na mwisengeneza we…bashatse kwambuka rero umugezi wa Musogoro uhita umutwara kuko wari wuzuye,abandi basubira inyuma barara bacumbitse hakurya muri Rubengera.”

Cyriaque avuga ko aya makuru atahise amenyekana “Babanje gushakisha.Ku manywa ni bwo twabibenye nk’ubuyobozi bw’umurenge,tujyayo dusanga koko ni ko byagenze.Ntabwo umurambo uraboneka twashakishije kugera ku kiyaga cya Kivu… habonetse imyambaro yari yambaye gusa.Turacyakomeje gushakisha.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugabano busaba abaturage ko mu gihe imvura iguye ari nyinshi badakwiye kuyigendamo,kugama munsi y’ibiti no kwambuka imigezi ahubwo ko nibura bacumbika mu baturanyi ba hafi aho mu kwirinda impfu za hato na hato.

SHARE WITH US

By Edouard Nsengiyumva

Umunyamakuru umaze imyaka 7 akora itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *